00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Urujijo ku mukecuru ufungiwe mu kigo cy’inzererezi ashinjwa gutukana

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 11:53
Yasuwe :

Mukangarambe Anonciata utuye mu Kagali ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, afungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Karago ashinjwa gutuka abanyerondo.

Yajyanywe muri iki kigo ku itariki 18 Ugushyingo 2022, ubwo yari amaze umwanya atongana n’abanyerondo bari bafashe Inka ze zarishaga ahatemewe.

Umwe mu bashinzwe gucunga ko amatungo ataragirwa ahatemewe yasanze Inka z’uyu mukecuru ziri kurisha hafi y’umuhanda amusaba ibihumbi 20 Frw, umukecuru arayamuha ariko ntiyahabwa gitansi igaragaza ko yishyuye amande.

Nyuma uyu ushinzwe umutekano ngo yaje kubwira bagenzi be kujya kwaka uwo mukecuru andi mafaranga, Mukangarambe yanga kuyabaha, barashwana.

Umunyamakuru wa IGIHE yari ahari ubwo bamusubizaga ibihumbi 20 Frw bye, ariko bagaragaza uburakari kuko yari abashyize ku karubanda. Bahise bahamagaza imodoka imujyana mu kigo cy’inzererezi.

Icyaha cyo kuragira ahatemewe bakimukuyeho, ubu ari gushinjwa gutuka abashinzwe umutekano ubwo bari baje gufata umuhungu we ushinjwa gutega abantu akabakubita.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza Pascal Simpenzwe yabwiye IGIHE ati "Uyu mudamu ari muri Transit Center kubera kurwanya no gutuka inzego z’umutekano ubwo zari zije gufata umuhungu we uregwa guhohotera abaturage abatega akabakubita ntacyo abahoye."

Abo mu miryango w’uyu mukecuru bavuga ko ibyo ari ibindi byaha bashatse kumugerekaho ariko ko icyo azira ari ruswa yahaye abari baje gufata inka ze.

Abaturanye n’uyu mukecuru bemeza ko afite umusore ufite imyitwarire mibi ariko bakanenga ubuyobozi kudafunga nyiri cyaha ahubwo bakajyana umukecuru.

Nzitonda Epimaque yagize ati "None se uwo mwana ko ahari, kuki atari we bafashe bagahitamo gutwara nyina mu nzererezi, tuvuge se ko inzego z’umutekano zamubuze cyangwa zamunaniwe?".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .