Nyabihu: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwambura abaturage yiyita umukozi wa RIB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Eugenie Ndigendereho ukekwaho kwiyita umukozi warwo akambura abaturage amafaranga.

Ndigendereho bivugwa ko yagendaga yiyita umukozi wa RIB ushinzwe ibibazo by’abana. Ngo yagendaga yaka ababyeyi batagira abagabo amafaranga, abasezeranya ko azategeka ba se b’abana babo kujya kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere.

RIB yatangaje ko igikora iperereza ngo imenye umubare w’abo yari amaze kwaka amafaranga ndetse no kumenya uwamuhaye ako kazi kuko bivugwa ko hari undi muntu yakoreraga.

Ndigendereho ntaho agaragara ku rutonde rw’abakozi ba RIB. Yafatanywe ibitabo yandikagamo amazina y’abagore bafitanye ibibazo n’abagabo babo ku bijyanye n’abana babyaranye.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Ndigendereho, anaburira abayitirira imirimo badakora bakambura abaturage utwabo.

Mbabazi yagiriye abaturage inama yo gushishoza no gutanga amakuru ku buyobozi mu gihe hari umuntu baketseho imyitwarire idahwitse.

Ingingo ya 279 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza