00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Umugabo arakekwaho kwica umugore na we agahita yiyahura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Mutarama 2022 saa 12:31
Yasuwe :

Umugabo wari utuye mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu yishe umugore we witwa Nyiramahirwe Jeanine amuteye icyuma mu gatuza arangije na we ahita yiyahura akoresheje ikiziriko.

Ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutarama 2022, nibwo uwo mugabo yishe umugore we w’imyaka 23 y’amavuko.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jenda bwatangarije IGIHE ko uwo mugabo yari amaze igihe atabana n’umugore we bafitanye umwana w’imyaka itatu kubera ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Fred Munyansengo, yavuze ko uyu mugabo yishe umugore we nyuma yo kumubaza amafaranga yari yaramuhaye akayabura.

Akomeza avuga ko uyu mugabo yaje gutegera umugore we mu nzira ahamuterera icyuma arapfa.

Uyu muyobozi yongeyeho ko bahise batangira gushakisha uwo mugabo ku buryo ubwo bamugeragaho mu gitondo bamusanze amanitse mu giti mu ishyamba bikekwa yiyahuye akoresheje ikiziriko.

Isesengura ryakozwe na RIB, rigaragaza ko mu myaka itatu ishize [ni ukuvuga kuva mu 2018 kugeza mu 2021], uru rwego rwagenjeje dosiye 169 z’icyaha cy’ubwicanyi hagati y’abashakanye.

Muri izo dosiye harimo abantu bakekwaho ibyaha bagera kuri 221 mu gihe abishwe bose hamwe ari 169.

Abagabo baketsweho kwica abo bashakanye ni 177, ni ukuvuga ko bihariye 79,2% mu gihe abagore baketsweho kwica abagabo babo ari 46, bakaba bari ku ijanisha rya 20,8%.

RIB igaragaza kandi ko mu bishwe abagabo ari 59 ni ukuvuga ko ari 34,9% mu gihe abagore bishwe aribo benshi kuko ari 110, bangana na 65,1%.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko bagiye basesengura kugira ngo barebe zimwe mu mpamvu zitera ubu bwicanyi hagati y’abashakanye kugira ngo hafatwe ingamba basanga impamvu iza ku isonga ari amakimbirane ashingiye ku mutungo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .