Nyabihu: Umucungamutungo wa SACCO yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza umutungo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umucungamutungo wa SACCO Twihute Karago ibarizwa mu Karere ka Nyabihu, ukekwaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango.

Uwo mugabo yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, nkuko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu.

Ntabwo uburyo uwo mutungo wanyerejwemo byatangajwe. RIB yaboneyeho gukangurira Abanyarwanda kwirinda kunyereza ibya rubanda bashinzwe gucunga, inashimira abakomeje kuyitungira agatoki abakora ibyaha kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa sosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .