Aba baturage bavuga ko batewe ipfunwe n’umwanya aka karere kagize. Imwe mu ntwaro bavuga ko iri kubafasha kurwana uru rugamba, ni gahunda ya Bandebereho; aho umugabo agira uruhare nk’urw’umugore mu kurinda umwana igwingira.
Harerimana Jean Baptiste avuga ko kwita ku mirire y’umwana bitakiri iby’abagore gusa kandi n’abatarabyumva gutya ari bake.
Ati “Bandebereho yatumye abagabo bagira uruhare mu kwita ku mirire y’abana Atari bya bindi by’uko umugabo atanga amafaranga yo guhaha akumva ko bihagije. Nk’umugabo ntanga amafaranga ariko nkanamenya koko niba umugore yateguye indyo yuzuye neza n’isuku.”
Ndayitegereje Vestine ni umwe mu bafite urugo rwashyizwemo urugo mbonezamikurire mu mudugudu atuyemo, avuga ko hari abagabo bamaze kumva ibyiza by’ubufatanye mu kurwanya igwingira. Kuri ubu ngo biteze impinduka zizagaragarira buri wese.
Uwimpaye Janvier ni umubyeyi wo mu murenge wa Rurermbo, avuga ko n’abagabo bamaze gusobanukirwa indyo yuzuye, aho abatarabisobanukirwa aribo bake.
Ati “Nk’umugabo mba ngomba kumenya imirire y’umwana ngafatanya n’umugore. Abagabo batererana abagore ni bacye cyane bitewe n’amahugurwa twagiye duhabwa kandi n’abo bake bagenda bahinduka; iyo hatabaye ubwumvIkane bigira ingaruka ku mwana.”
Mu nama iba buri gihembwe igamije gusuzuma aho kurandura imirire mibi no gukumira igwingira bigeze, komite nkomatanyanzego igamije kurandura imirire mibi n’igwingira (DPEM) ivuga ko iri genzura ryaberaga ku karere.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba ari nawe uyoboye iyi komite Simpenzwe Pascal, yabwiye IGIHE ko bagiye kujya bakorera mu mirenge kandi bizajya bibaha amakuru y’impamo.
Ati “Twateraniraga ku karere tugasesengura raporo zo mirenge ariko ntibyaduhaga umusaruro twifuza, raporo rimwe na rimwe ishobora kubeshya. Iyo ugeze ku muturage umenya amakuru arenze ayo muri raporo, niyo mpamvu twatangiye kwegera imirenge kugira ngo tumenye neza ikibazo n’uko twakibonera igisubizo.”
Ku ruhare rw’umugabo mu kurwanya imirire mibi, yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kwegera abagabo no kubashyira hamwe kugira ngo bigishwe. Twashyizeho gahunda ya Bandebereho kugira ngo abagabo b’icyitegererezo bigishe bagenzi babo ku ruhare rwo gukemura iki kibazo bafatanyije n’abo bashakanye.”
Akomeza avuga ko uruhare rw’abagabo rukiri hasi, gusa ngo hari icyizere kuko hari abagabo n’abagore batangiye kumva igwingira icyo aricyo ndetse banababajwe n’uko aka karere kari hejuru mu mirire mibi.
Mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mbi n’igwingira, mu karere ka Nyabihu hari ingo mbonezamikurire 1202 hatabariwemo izikorera ku bigo by’amashuri; izigera ku 1176 ni izikorera mu ngo z’abaturage. Mu kwezi gushize aka karere kari gafite abana 84 bari mu mirire mibi, kuri ubu ni 64.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!