Iyi sitasiyo y’amashanyarazi yitezweho gufasha abatuye mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu, Ngororero ndetse na Muhanga, aho uyu muriro witezweho kuzongera imbaraga z’amashanyarazi yatangwaga muri ibi nice.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Patricie Uwase, watashye ku mugaragaro sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya Nyabihu (110/30kV) ndetse n’umuyoboro w’amashanyarazi (110kV) uyihuza n’urugomero rwa Mukungwa ya mbere ruherereye mu Karere ka Musanze.
Intego y’uyu mushinga ikaba ari ukuvugurura no kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu bice by’Intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’igice gito cy’Intara y’Amajyepfo.
Iyi sitasiyo ifite ubushobozi bwa Megawatt 40 hamwe n’umuyoboro wa Mukungwa-Nyabihu bizagabanya cyane icikagurika ry’amashanyarazi ndetse n’ihindagurika ry’ingano yayo mu Turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga. Impamvu ni uko yagabanyije uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi wagezaga amashanyarazi muri utu turere twose uturutse kuri sitasiyo ya “Camp-Belge” i Musanze, ku ntera ya kilometero zisaga 700.
Ubusanzwe uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi bwatezaga ibibazo birimo icikagurika rya hato na hato ry’amashanyarazi ryagiraga ingaruka ku bafatabuguzi baherereye mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga, bikanatinza imirimo yo gushakisha aho ikibazo cyabereye bityo n’igihe umuriro ubuze ntugaruke vuba. Na none kandi, hari ingomero nto eshatu zibyara amashanyarazi zayoherezaga muri uyu muyoboro, bikarushaho kubangamira imikoreshereze y’uyu muyoboro.
Kugeza ubu uyu mushinga watumye umuyoboro wa Gisenyi ugabanywamo indi miyoboro ine ari yo “Camp-Belge”, Giciye, Rubavu na Ngororero. Ibi byongereye imbaraga z’amashanyarazi akwirakwizwa muri utwo duce ndetse bigabanya gucikagurika kwa hato na hato kw’amashanyarazi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricie Uwase yashimye uyu mushinga avuga ko ukubiye mu ngamba za Leta zo kongera ingano y’amashanyarazi hose kugira ngo ahaze abayakeneye ndetse ajyane n’iterambere igihugu kigezeho.
Yagize ati: “Mu ntego zacu zo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda 100% bitarenze umwaka wa 2024, turanashyira imbaraga mu kuyongerera ubuziranenge ku buryo agera hose yizewe adacikagurika, cyane cyane mu bice birimo ibikorwa bibyara umusaruro, kuko ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu".
"Iyi sitasiyo rero, izongera amashanyarazi akwirakwizwa muri aka gace, ndetse n’inganda ziri mu aka gace ziyabone ahagije uko ziyakeneye. Aka gace kandi kagira umusaruro w’amata mwinshi, bityo amakusanyirizo y’amata ahari ndetse n’andi azubakwa azaba afite amashanyarazi ahagije.”
Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu Minisiteri y’Ibikorwaremezo yafashe icyemezo ko itazongera gutanga umuriro w’amashanyarazi muke ibizwi nka ’monophase’, ahakoreshwa urusinga rumwe bigatuma abawuhawe hari ibyo batabasha gukora nko gukoresha imashini n’indi mishinga isaba umuriro mwinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko iyi Sitasiyo igiye gufasha abatuye muri aka Karere ndetse n’utundi duce duteganyijwe kugerwaho binyuze mu kubaha umuriro ufite imbaraga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwamariya Florence, yavuze ko ari igikorwaremezo kigiye gufasha intara kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage.
Yavuze ko bigendanye n’ibiteganyijwe muri gahunda y’iterambere ya NST1, mu Ntara y’Iburengerazuba kugeza mu Gashyantare 2022 abaturage bagerwagaho n’umuriro w’amashanyarazi bangana na 51.7% bafatira ku muyoboro mugari w’amashanyarazi na 16.7% bakoresha amashanyarazi akomoka ku zindi ngufu.
Yasabye ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo yafasha iyi Ntara muri gahunda yo kugira inganda nto z’amashanyarazi cyane ko bafite imigezi myinshi ishobora kwifashishwa muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo biturutse ku mutungo kamere uhari.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Ron Weiss yavuze ko uyu mushinga uje ukenewe kuko mbere REG yagorwaga no kubura k’umuriro kwa buri kanya muri utu duce.
Ati “Uyu mushinga watumye amashanyarazi yo muri aka gace atongera gucikagurika ndetse ubu rwose akwirakwizwa muri aka gace yizewe kandi afite imbaraga zihagije. Twabashije kugabanya cyane umubare w’inshuro umuriro ubura ndetse n’igihe bimara kugira ngo ugaruke, ubu rwose amashanyarazi yo muri aka gace arizewe kandi afite imbaraga zihagije. Imiyoboro yacu ubu imeze neza kandi irakora neza, ubu dufite ubushobozi bwo guhaza inganda ziri muri aka gace ndetse n’ibindi bikorwa bikenera umuriro mwinshi, byaba ibihari ubu n’ibindi bizaza mu gihe kiri imbere.
Mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu yashyizeho gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose 100% bitarenze umwaka wa 2024. Ubu ingo zifite amashanyarazi zisaga 71.92%.






Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!