Nyabihu: Batatu bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 4,000 bacuruzaga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa mu kagari ka Gihorwe kuri uyu wa Gatanu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu batatu bacuruzaga urumog

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abaturage bari bafite amakuru ko abo bantu bacuruza urumogi, babibwira abapolisi bafatirwa mu cyuho barufite.

Ati “Ishami rya Polisi ryafatiye mu cyuho bariya bantu bose bari muri gahunda zo kujya gucuruza ruriya rumogi. Harimo nyirarwo, uwagombaga kurwikorera ndetse n’uwari uje kururangura, bose bahise bafatirwa hamwe bafatanwa udupfunyika ibihumbi bine.”

CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira n’abandi gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha n’icyabiteza cyose. Ariko cyane cyane yasabye abagifite ingeso mbi yo kwishora mu biyobyabwebwenge n’ibindi byaha kubireka kuko nta cyiza bizabagezaho.

Ati “Bariya bantu bagiye gufungwa imyaka n’imyaka bazira ibiyobyabwenge, nta gihe tudakangurira abantu ko ibihano byakajijwe ku bijandika mu biyobyabwenge, niyo mpamvu dukangurira abantu gashaka indi mirimo bakora kuko biriya ntacyo bizabagezaho.”

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jenda kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .