Nyabihu: Basabwe guteka neza barengera ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Mu Rwego rwo kurengera amashyamba no kwirinda indwara ziterwa n’imyotsi, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) igenda ikora ubukangurambaga hirya no hino bugamije gushishikariza abaturage kutarambiriza ku nkwi n’amakara gusa nk’uburyo bwo guteka ahubwo bagakoresha Gaz n’imbabura zirondereza ibicanwa.

Kuri uyu wa Kabiri abakozi ba REG ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bakoreye ubu bukangurambaga mu Murenge wa Kintobo, Akagari ka Nyagisozi.

Abaturage basobanuriwe ko uburyo bwa gakondo bwo gutekera ku mashyiga atatu bukwiye gucika kuko buhenda, bukangiza ibidukikije bigira ingaruka ku ihindagurika ry’ibihe ndetse bukanangiza umwuka bitewe n’umwotsi mwinshi uvamo bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Umukozi wa REG mu ishami rishinzwe ingufu zo guteka, Alain Patience Niyibizi, yasobanuriye abatuye Umurenge wa Kintobo ko hari ubundi buryo bwo guteka bukwiye kwifashishwa butari ubw’amashyiga atatu, burimo rondereza zigezweho zirondereza ibicanwa ndetse no gukoresha ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara birimo gaz, burikete (briquette) na pelete (pelettes) bityo umuturage akabasha kurengera amafaranga menshi yatangaga mu kugura ibicanwa.

Yagize ati “Dukenera ibiti mu mu bintu byinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ntabwo bikwiriye rero ko aricyo turambirizaho kugira ngo tubashe gucana.”

Bamwe mu batuye uyu Murenge bavuze ko ubu buryo ari bwiza, nk’uko Muhire Herve utuye mu Kagali ka Nyamugari abivuga.

Yagize ati “Njye maze igihe nkoresha Imbabura za rondereza. Iyi mbabura irondereza inkwi kandi igahisha vuba. Iyo umaze guhisha, amakara akirimo, kubera ko iyi mbabura ari ibumba, riba ryashyushye ku buryo ubasha gushyiraho ikindi kintu kigashyuha bidasabye izindi nkwi nyinshi.”

Muhire avuga ko amafaranga yakoreshaga agura inkwi nyinshi zo gukoresha ku mashyira ya gakondo, ubu abasha kuyazigama kuko akoresha inkwi nke kandi zikamara igihe.

Hagenimana Dickson utuye mu Mudugudu wa Kiyumba na we avuga ko basobanukiwe akamaro ko guteka barondereza ibicanwa.

Ati “Isomo nkuyemo ni uko ibicanwa bikomeje kuba bike ndetse uko dukoresha byinshi twangiza ibidukikije. Mbonye ko iri shyiga ryamfasha kugabanya ibicanwa nakoreshaga bityo nkarengera n’amashyamba n’ikirere”.

Inyigo ya REG igaragaza ko kugera mu mpera za 2017, Abanyarwanda basaga 80% batekesha inkwi. U Rwanda rwihaye intego y’uko bitarenze umwaka wa 2024, ikigero cyo gukoresha inkwi kizagabanuka kikagera kuri 42%.

Abaturage b'Akagari ka Nyagisozi basobanuriwe ibyiza byo guteka barengera ibidukikije
Alain Patience Niyibizi ukora mu ishami rishinzwe ingufu zo guteka asobanurira abaturage uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije
Muhire Herve amaze igihe kinini akoresha rondereza
Zimwe mu mbabura zirondereza ibicanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza