00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Bishimira ko ishuri ry’imyuga bahawe na Perezida Kagame ryahinduye byinshi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 9 February 2025 saa 07:24
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bashimiye Perezida Kagame ko yumvise ubusabe bwabo, akabubakira ishuri ry’imyuga ryatumye abana babo batakigorwa n’urugendo bajya guhaha ubumenyi ngiro.

Nyabihu ni kamwe mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba tugira umusaruro mwinshi w’ubuhinzi bw’ibirayi kakanagira umukamo mwinshi kubera umubare munini w’inka zororerwa mu nzuri zihari.

Nubwo ari uko biri wasangaga umusaruro udateza imbere abaturage ku kigero gishimishije kuko ibirayi byerera rimwe bakabigurisha kuri make kugira ngo bitababoreraho. Ibi ni na ko bigenda ku mukamo, bisaba ko amata bakamye ahita agurishwa kuko badafite uburyo bwo kuyabika igihe kirekire.

Ibyo byose biterwa n’uko nta bahanga bari bafite babasha gutunganya no kongerera umusaruro ibikomoka kuri ubwo buhinzi n’ubworozi.

Ibi ni byo byatumye mu 2017, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Nyabihu, abaturage bamugezaho icyifuzo cy’uko yabubakira ishuri rya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo abana babo babashe gutyaza ubumenyi mu bijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Icyo gihe Perezida Kagame yabasubije ko Leta iryo shuri izaribaha kandi vuba.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018, hafi y’ishuri rya Rwanda Coding Academy hahise hatangira ishuri rya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro rya Nyabihu (Nyabihu Technical Secondary School).

Nzayisenga Marie Gorett wo mu Mudugudu wa Kazuba, Akagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu kiganiro na IGIHE yashimiye Perezida Paul Kagame wabemereye iri shuri akanaribaha ridatinze.

Ati “Ritaraza abana bacu bajyaga kwiga amasomo y’imyuga mu Karere ka Gakenke n’aka Rulindo, ariko ubu bigira hafi ntabwo bikibagora mu ngendo natwe ababyeyi ntabwo bitugora mu matike”.

Nsanzimana Laurent yavuze ko impamvu basabye ishuri ry’imyuga ari uko bari bafite abana bacikiriza amashuri, ababyeyi babo bakumva byaba byiza abo bana bagiye mu myuga.

Ati “Iyo umwana yize imyuga nta bushomeri agira. Abona akazi cyangwa akishakira imirimo agomba gukora. Ishuri Perezida yaduhaye turyitezeho ko abana bacu bazagira ubumenyi kandi ya myuga biga bakanayishyira mu bikorwa bakiteza imbere”.

Nyabihu TSS kuri ubu yigamo abanyeshuri 185 barimo abahungu 120 n’abakobwa 65. Ni ishuri rifite amashami ane arimo iryo kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (Food processing), guteka no gutegura ibiribwa n’ibinyobwa muri serivisi za hoteli, gutunganya ibyuma n’ishami ryo guhanga imyambaro igezweho (fashion design).

Egide Gakwaya, uyobora iri shuri yavuze ko bashyizeho umunsi wo kwereka abaturage ibyo abanyeshuri bakora aho abaturage bajya mu kigo bakareba ibikoresho byakozwe n’aba banyeshuri ndetse bakagira n’umwanya wo kumva icyanga cy’ibiryo abiga guteka baba batetse.

Ati “Ibyo bakunze tubishyira ku isoko tukabibaha ku giciro gito kuko ikiba kigamijwe ni ukubareshya no kubereka ko dutanga ubumenyi bakwiye kwitabira ari benshi”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yavuze ko imbogamizi y’umubare muto w’abakobwa mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro iri kugabanyuka kuko ubwitabire bw’abanyeshuri b’abakobwa muri aya masomo bugeze kuri 41%.

Nubwo biri uko ari haracyari imbogamizi ishingiye ku muco ituma ugera mu ishami rimwe ugasangamo umubare munini w’abahungu wagera murindi shami ugasangamo umubare munini w’abakobwa.

Mu Karere ka Nyabihu barashimira Perezida Kagame wabegereje ishuri ry'imyuga
Ishuri ry'imyuga Perezida Kagame yabegereje ryigisha gutunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ku buryo ubikwa igihe kirekire utangiritse no guteka
Muri Nyabihu TSS bigisha guhanga imyambaro igezweho
Umuyobozi wa Nyabihu TSS yavuze ko abaturage iyo basuye ishuri bashima ubumenyi buhatangirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .