Nyabihu: Baciye ukubiri no guhiga muri Parike y’Ibirunga bayoboka ubuhinzi bw’umwuga

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahoze mu mwuga wo guhiga inyamaswa zitandukanye mu ishyamba rya Parike y’Ibirunga bo mu Karere ka Nyabihu, bahamya ko baciye ukubiri n’ibi bikorwa byangizaga ibidukikije n’ibyiza nyaburanga bitatse Igihugu, bahitamo kuyoboka ubuhinzi bw’umwuga bwifashisha ifumbire y’imborera bikorera ikomoka ku minyorogoto (Imvaminyorogoto).

Aba bakoraga umwuga wo guhiga inyamaswa muri Parike y’Ibirunga nyuma bakaza kubireka bibumbiye muri koperative yitwa Karisimbi, batangiye ari abanyamuryango 12, ubu bamaze kwiyongera bagera kuri 51, aho bahujwe n’ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga bakorera muri aka Karere ka Nyabihu.

Bemeza ko uyu mwuga mushya bayobotse wabahinduriye ubuzima kuruta uko bari bameze bakiri abahigi mu mashyamba ya Parike y’Ibirunga.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko n’ubusanzwe bari bafite amasambu, ariko ngo ntawatekerezaga ko guhinga byamutunga, ahubwo bari barayobotse umwuga wakorwaga n’abo bakomokaho, gusa ngo aho binjiriye mu buhinzi bakigishwa no kwikorera ifumbire y’imborera ikorwa n’iminyorogoto,iterambere ryabo ryahise ryihuta.

Umwe mubabaye muri uyu mwuga w’ubuhigi igihe kirekire, Nsengiyumva Eric, yavuze ko babashije kuwucikaho babifashijwemo n’inyigisho bahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere,RDB.

Ati "Ubundi na mbere hose twagiraga amasambu, ariko nta wari uzi ko guhinga bitunga umuntu, twumvaga ko umwuga ari uguhiga kuko ari byo byatunze ba sogokuru, nyuma RDB nk’umubyeyi iratwigisha tubivamo dutangira ubuhinzi."

"Nyuma twaje kugira amahirwe twegerwa n’umwe mu bahanga mu by’ubuhinzi atwigisha gukora ifumbire y’imborera ikorwa n’iminyorogoto yaduhaye, aho natangiye kuyikoreshereza ubuhinzi bwanjye bwateye imbere, ntisaba imvaruganda, ibihingwa ntibihura n’indwara, ubu ku buso bwa are mbere ntaratangira gukoresha iyi fumbire nasaruraga ibiro biri hagati ya 90 na 120, ariko aho nyikoreshereje mpasarura ibiro birenga 200 by’ibinyomoro kuko nibyo nkunze guhinga."

Uyu mugabo akomeza avuga ko ubu buhinzi bumutunze we n’umuryango we, aho ngo agitunzwe no guhiga mu ishyamba nta mwenda muzima yagiraga kandi akaba yari atuye habi ariko ubu yiyubakiye inzu nziza, abana be biga neza ndetse yatangiye ubuhinzi bw’ibinyomoro afumbiza iyi fumbire yikorera, aho ngo iyo asaruye rimwe ashobora gukuramo amafaranga ari hagati y’ibihumbi 80 Frw na 100 Frw.

Ingabire Vestine, nawe wiyemera ko yari umwe mu bangiza ishyamba rya pariki y’Ibirunga avuga ko ubu yayobotse ubuhinzi ku buryo asigaye yihaza mu biribwa kandi agasagurira isoko.

Ati "Nanjye ndi mu bahoze bangiza ibidukikije muri Parike y’Ibirunga, twashakagamo inkwi zo gucana, dutema imigano tukayigurisha, wahura n’inyamaswa nk’ifumberi tukayica tukayirya. Kuva nava muri uyu mwuga wangizaga amahumbezi y’Urwatubyaye, nayobotse ubuhinzi, ubu nikorera ifumbire ikomoka ku minyorogoto, kuva natangira kuyikoresha ntunzwe n’ubuhinzi nkihaza ngasagurira n’amasoko."

Umuyobozi w’umushinga The Guardian Project Rwanda, ufasha abahinzi bibumbiye mu matsinda bahoze bakora ubuhigi mu mashyamba no muri Parike y’Ibirunga Dr. Jeans D’Amour Manirere, yavuze ko batangiye kwigisha aba bahinzi uburyo bwo gukora iyi fumbire mu rwego rwo kubashyigikira mu gukora ubuhinzi bukozwe kinyamwuga bubasha kubatunga.

Umukozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe ubuhinzi, Nyirimanzi Jean Pierre yavuze ko ubu buryo bwo gukora ifumbire y’imborera bise imvaminyorogoto,bitanga umusaruro gusa anagaragaza ko hakiriho imbogamizi yo kubona iminyorogoto yo gukora iyi fumbire, gusa ngo bazakomeza kubikurikirana ku buryo hazabaho aborora gusa iyi minyorogoto.

Yagize ati "Iyi fumbire ikorwa n’iminyorogoto ntiramenyekana cyane ariko irahari, iyo fumbire iba yifitemo imyunyu ngugu ihura n’indi myanda itangwa n’iyo minyorogoto nayo ibamo iyo myunyu, gusa haracyari imbogamizi yo kubona iyo minyorogoto ihagije ku buryo hakorwa ifumbire nyinshi, ariko tuzahera kuri iyo mike yabonetse, habeho igice kimwe kizajya kiyorora abandi nabo bakore ifumbire ibashe kugera ku bahinzi benshi kuko ni nziza cyane."

Kugeza ubu abahinzi bagera kuri 51 nibo bibumbiye muri koperative Karisimbi, bavuye mu mwuga bakoraga wo guhiga mu mashyamba na za Parike, bamaze umwaka batangiye kugerageza gukoresha iyi fumbire, akaba ari uburyo buje bwiyongera ku bundi bugera kuri butanu abahinzi bakoreshaga bikorera ifumbire y’imborera mu buryo butandukanye.

Barunda ibyatsi n'ibisigazwa bikomoka ku myaka yasaruwe n'indi myanda bagashyiramo iminyorogoto ikabicagagura
Dr Jean D'Amour Manirere asobanura uko iyi fumbire ikorwa n'icyo imarira abahinzi
Abaturage bakoresha iyi fumbire y'iminyorogoto bavuga ko yatumye ubuhinzi bwabo babukora kinyamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .