Nyabihu: Abaturage bubatse ibyumba by’amashuri bamaze imyaka irindwi batarishyurwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Abubatse ibyumba by’amashuri mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyabihu bavuga ko bamaze imyaka irindwi bishyuza amafaranga bakoreye, ariko batayahabwa.

Ni abagore n’abagabo bubatse ibyumba by’amashuri mu mirenge ya Kintobo, Jomba na Karago mu mwaka wa 2011 bahawe akazi n’Akarere ka Nyabihu.

Kugeza ubu ntibarishyurwa, ndetse abo mu murenge wa Kintobo bonyine bishyuza asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwitwa Usangimana Faustin yabwiye IGIHE ko akarere kabahaye akazi bakoze mu mezi agera kuri 12, ariko ntibahembwe.

Ati “Njye bandimo agera ku bihumbi 150Frw nakoreye twubaka ibyumba by’amashuri yisumbuye bya Gatagara. Twategereje ko katwishyura amaso ahera mu kirere ubu hashize imyaka irindwi dusiragira ku karere ka Nyabihu.’’

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza, Simpenzwe Pascal, yavuze ko iki kibazo bakimenye bakibwiwe n’abaturage mu mezi make bamaze ku buyobozi.

Avuga ko basabye abayobozi b’imirenge yubatswemo ibyumba by’amashuri gukora urutonde rw’abafite ibimenyetso bigaragaza ko bubatse ibyumba by’amashuri ntibishyurwe, bakarugeza ku buyobozi bw’Akarere.

Magingo aya ngo abamaze kumenyekana bagera kuri 83 ariko bashobora kurenga kuko ibarura ritararangira. Muri abo harimo abahawe akazi na rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko mu gihe abandi bahawe akazi n’akarere.

Ati “Amafaranga bishyuza yose hamwe tuzayamenya hamaze kumenyekana umubare nyawo w’abishyuza. Icyo twabizeza ni uko bitarenze mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha abafite ibimenyetso by’uko bakoze bazaba bamaze kwishyurwa.’’

Biteganywa ko abazishyurwa ari abagaragaza neza igihe bakoreye n’amafaranga bishyuza kandi bakabitangira ibimenyetso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza