Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari umugore w’imyaka 20 n’umuhungu wa 26.
Yagize ati "Aba bombi bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba, ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka mu mudugudu wa Ryabasenge, mu gusaka imizigo abagenzi bari batwaye baza kubona umufuka wari urimo ibirayi ahagana munsi harimo ishashi irimo udupfunyika babwiye nyir’umuzigo ngo asuke hasi ibirayi basanga yari yabanje hasi ishashi irimo udupfunyika tw’urumogi ,ahita atabwa muri yombi."
Uwo musore yahise avuga ko urwo rumogi ari urw’umugore bari kumwe mu modoka, baruhawe n’umugabo we babana mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, ari naho bari baturutse.
Ngo yari arushyiriye abakiliya be bo mu Karere ka Ruhango, akaba yari buhembwe ibihumbi 20 Frw nyuma yo kurugurisha.
Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Jomba ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwari warubahaye ngo nawe afatwe.
SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ko batazihanganirwa, abasaba kubireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe kuko amayeri menshi bakoresha yamaze gutahurwa.
Iteka rya minisitiri ryo mu 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Ni mu gihe amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw, ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!