Nyabarongo yuzuye ifunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Mata 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda wa Muhanga-Ngororero-Mukamira utari nyabagendwa kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, bigatuma umugezi wa Nyabarongo wuzura ugafunga umuhanda.

Mu itangazo Polisi yanyujije kuri Twitter yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye mu ijoro cyakeye, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.”

Polisi yagiriye inama abashakaga gukoresha uwo muhanda, kunyura mu muhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

Iti “Turakomeza kubamenyesha uko amazi agabanuka kugira ngo urujya n’uruza rukomeze.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko hagati ya tariki 21-30 Mata 2020, hateganyijwe ko imvura iziyongera mu gihugu ugereranyije n’iminsi icumi yari yabanje.

Abaturage bakomeje gusabwa kurushaho kwitwararika, bafata ingamba zose zo guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi.

Nyabarongo yuzuye ifunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .