Numuhire Caroline yamuritse igitabo yanditse akangurira abakobwa gutinyuka kuvuga ibyababayeho

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 30 Mutarama 2020 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Numuhire Caroline w’imyaka 32 y’amavuko, yamuritse igitabo yise “L’oncle Gynécologue”, gikubiyemo inkuru y’umwana w’umukobwa uhohoterwa na nyirarume wamusuzumaga igihe yari atwite.

Iki gitabo yanditse mu myaka 10 ishize akiri muri Kaminuza, yakimuritse kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama, abifashijwemo na Ntarindwa Diogène wamamaye nka Atome mu gusetsa, mu muhango wabereye kuri Westerwelle Start up Haus Kigali mu nyubako ya Fair View Building.

Inkuru iri muri iki gitabo ishingiye ku mwana w’umukobwa watewe inda nk’urwibutso asigiwe n’inshuti ye magara yari irwaye kanseri, nyuma yo gutereranwa n’umuryango we, ahitamo kubiganiriza nyirarume wari inzobere mu kuvura indwara z’abagore ariko ntiyamubera imfura, amufata ku ngufu.

Numuhire avuga ko yatewe imbaraga no kwandika iki gitabo kivuga ku buzima bwo mu Rwanda, nyuma yo gusoma ibindi bitabo byinshi ariko agasanga nta kivuga ku Rwanda.

Ati “Ikintu cyambabazaga ni uko nk’abanyarwanda nta bitabo bivuga iwacu. Nasomye ibitabo by’ahantu hatandukanye ku Isi ariko kubura inkuru zivuga Kacyiru, Giporoso, kuri njyewe ni byo byanteye ishyaka ryo kwandika iyi nkuru.”

Yagarutse ku kibazo cy’imiryango ihishira abana bahuye n’ihohoterwa, asaba abana b’abakobwa gutinyuka kuganiriza abo bizeye igihe bahuye n’iki kibazo kugira ngo uwabahohoteye abihanirwe.

Ati “Icyo nababwira ni uko batagomba kwigunga, ntabwo bari bonyine. Dufite igihugu gikunda abakobwa n’abagore, kandi kidushyigikira. Ni ukureba muri abo bantu uwo wizeye ukamuganiriza kugira ngo uwakoze iryo hohoterwa ahanwe”.

Mu muhango wo kumurika iki gitabo, Numuhire yaboneyeho no gusaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo bakanagira ishyaka ryo gutinyuka kubaganiriza ku ngingo zerekeye ku buzima bw’imyororokere badategereje ko babyigira mu ishuri gusa.

Abajijwe uruhare rwe mu gukumira ikibazo cy’ihohoterwa, Caroline Numuhire, yavuze ko iki gitabo ari wo musanzu wa mbere ariko kandi ko ajya agirana ibiganiro n’abana b’abakobwa mu bigo by’amashuri.

Uretse iki gitabo yamuritse, Numuhire yanditse n’ikindi gitabo yise “Mirror Of Stolen Hearts’’, anatanga umusanzu mu kwandika ibindi bitabo bibiri byamuritswe mu Bwongereza.

Ibi bitabo bizatangira gushyirwa mu masomero mu minsi iri imbere aho ababikenye bazajya babisanga.

Kumurika icyo gitabo biri mu bikorwa by’uruhererekane Ntarindwa yise L’Atomiom byo guteza imbere imishinga y’indashyikirwa y’abakiri bato mu buryo bukwiriye.

L’Atomiom izabanza kwibanda ku kumurika ibitabo mu bikorwa byiswe "Scène Littéraire’’ bigamije gukundisha Abanyarwanda kubyandika no kubisoma ariko nyuma izafata n’ibindi bikorwa.

Biteganyijwe ko mu mezi ya mbere bazibanda ku bitabo byanditswe ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bikazajya binareba ku zindi ngingo zitandukanye zirimo imibereho myiza na siporo.

Abari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “L’oncle Gynécologue”, batangariye ubuhanga buri muri iki gitabo
Abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “L’oncle Gynécologue”, babanje gucurangirwa inanga na Munyakazi Deo
Bamwe mu bakurikiranira hafi ubwanditsi bw'ibitabo, baganiriye ku butumwa bukubiye mu gitabo “L’oncle Gynécologue”
Ntarindwa Diogène wamamaye nka Atome mu gusetsa, ni we wafashije Caroline kumurika igitabo cye, muri gahunda yise L’Atomiom
Numuhire Caroline yashimiwe cyane n'abanditsi batandukanye barimo na Kalisa Rugano ku bw'umuhate yagize wo kwandika ku ngingo itinywa kuvugwaho na benshi
Numuhire Caroline, yasangije bimwe mu byanditse muri iki gitabo abari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cye
“L’oncle Gynécologue”, igitabo gikubiyemo inkuru mpimbano y'umwana w'umukobwa ufatwa ku ngufu na nyirarume
Numuhire Caroline, yasobanuriye ibikubiye mu gitabo cye abari bitabiriye umuhango wo kukimurika
“Mirror Of Stolen Hearts’’, ikindi gitabo cyanditswe na Numuhire Caroline

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza