00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntiwajya mu ntambara n’umusazi: Gen Kabarebe yavuze ku bushotoranyi bwa RDC

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yatangaje ko kuba hari abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abanyepolitike b’iki gihugu bakomeje gutuka u Rwanda no gukora imyigaragambyo yo kurwamagana, bidahagije ngo rujye mu ntambara n’iki gihugu kuko byaba bisa no kurwana n’umusazi.

Ibi Gen Kabarebe abivuze mu gihe uburakari Abanye-Congo bakomeje guterwa n’urugamba Ingabo z’igihugu cyabo, FARDC ziri gutsindwamo n’Umutwe wa M23, bukomeje kwiyongera, benshi muri aba baturage n’abanyepolitiki, aho gushakira igisubizo mu bushobozi buke bw’abashinzwe kubarinda umwanzi usanga bikoma u Rwanda.

M23 yubuye imirwano mu ntangiriro z’uyu mwaka, isaba Guverinoma ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye yo kwinjiza uwo mutwe mu nzego z’imiyoborere y’igihugu no guhagarika ihezwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kubyemera imirwano irubura ndetse icyo gihugu gishyira M23 mu mitwe y’iterabwoba badashobora kongera kuganira.

Kugeza ubu ingabo za FARDC, zisa n’iziri kuganzwa n’inyeshyamba za M23 ziri gusatira umujyi wa Goma nyuma yo kwigarurira muri iki cyumweru, tumwe mu duce two muri Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 kandi yari imaze igihe yarafashe agace ka Bunagana.

Ku rundi ruhande ariko, ugutsindwa kwa FARDC gukomeje kwegekwa ku Rwanda, aho abayobozi bayo bafatanyije na bamwe mu banyepolitiki bashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ndetse baherute kuvuga ko bagomba gushoza intambara ku Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo aherutse kubwira itangazamakuru i Kinshasa ko “U Rwanda rwahisemo nabi kuko intambara rwashoje ku gihugu cyacu igiye kuruhindukirira n’abaturage barwo, aho gukomeza kwihisha inyuma y’inyeshyamba za M23.”

Yakomeje agira ati “Ariko umwuka uhari ugaragaza ko u Rwanda rutifuza inzira z’amahoro, ni yo mpamvu twakoze ayo mahitamo. Inzira y’imirwano n’intambara bahisemo igiye kubahindukirana hamwe n’abaturage babo bose.”

Ntiwarwana n’umusazi!

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Général James Kabarebe yavuze ko ubushotoranyi bwa RDC n’ibirego ishinja u Rwanda ntacyo bivuze kuko imipaka ihuza u Rwanda n’icyo gihugu cyangwa ibindi irinzwe.

Ati “Kuvuga gutera u Rwanda se uba uruteye? Abavuga gutera u Rwanda ni benshi cyane ariko ntibarutera, uwo nguwo kuvuga, akirirwa avuga umunsi wose, uramwumva gusa ubundi ukamutegereza. Ibyo ntacyo bivuze.’’

Aha Gen Kabarebe yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umwe mu bitabiriye ibiganiro byamuhuje n’urubyiruko rw’Abakorerabushake bari kumwe n’abanyeshuri bo mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha Ubumenyi n’Ikoranabuhanga [UR- CST], ku mugoroba wo ku wa 2 Ugushyingo 2022.

Yakomeje agira ati “Iriya myigaragambyo yo ku mupaka […] Ntabwo Abanye-Congo basara baza ku mupaka bagatuka u Rwanda bagatera n’amabuye ngo ibyo abe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara.”

“Intambara erega utoranya iyo uri burwane n’iyo utari burwane, wajya mu ntambara kurwana n’umusazi? Ubu waba ugenda mu Mujyi hano ugahura n’umusazi ukirirwa urwana na we umunsi wose, ukagenda wirata ko warwanye? Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.”

Gen Kabarebe yavuze ko u Rwanda rutapfa guhubuka ngo rurwane n’umuntu wese kuko ngo yakoze ubushotoranyi bworoheje nko kumva ngo ‘umuntu yateye ibuye cyangwa ngo yatwitse ibendera’.

Ati “U Rwanda rurwana intambara zifite impamvu zigaragara zirengera igihugu cyarwo, ariko ntabwo rwajya mu bushotoranyi, no gusubiza bitarimo ubwenge ntabwo ari byo.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko rukomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri RDC, ari nako inzego zishinzwe umutekano ziryamiye amajanja ku mipaka, ngo zikumire ibibazo byose byagerageza gushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .