Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 81 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragaje ko icyerekezo 2050 kigaragaza neza ko ubuhinzi bugomba gutezwa imbere kugira ngo urugendo rwo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye rugerweho.
Ati “U Rwanda rwiyemeje gushora imari mu guteza imbere ubuhinzi rugamije kunoza ibikorwa biganisha ku kwihaza mu biribwa. Ntabwo twagera ku cyerekezo 2050 tudateje imbere urwego rw’ubuhinzi ari rwo rugira uruhare rukomeye mu gutuma tugera ku kwihaza mu biribwa no gutuma u Rwanda rugera ku iterambere ryihuse.”
Yagaragaje ko hagezweho gukoresha uburyo bwo guhinga butangiza ibidukikije, bubungabunga ubutaka kandi bufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Igihugu cyacu kugira ngo kibe indashyikirwa mu buhinzi butangiza ibidukikije, ni ngombwa ko dukuraho ibyuho byose bigihari mu bijyanye n’uburyo bwo guhinga mu bice bitandukanye by’igihugu. Gushinga RICA ngo yigishe abanyamwuga bashobora gufasha gukora ubuhinzi mu buryo buteye imbere, kwihaza mu biribwa no guhangana n’imihindaguririkire y’ibihe ni ibyo kwishimirwa.”
Minisitiri Dr Ngirente yanavuze ko kuba iri shuri rishyize ku isoko ry’umurimo abo ryahaye ubumenyi mu byerekeye ubuhinzi ku nshuro ya kabiri “ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruzakemura ikibazo cy’ubumenyi buke ku bahinzi hakazanavugururwa tekinike zo guhinga, ari byo bizageza ku kwihaza mu biribwa mu buryo burambye.”
Ubuhinzi bushyizwemo imbaraga haba mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika aho bakangurira urubyiruko kugana iyi ngeri.
Dr Ngirente yagaragaje ko umusaruro wa RICA ari ikimenyetso cy’uko urubyiruko rwa Afurika rushobora gukangukira kwiga amasomo ajyanye n’ubuhinzi bigafasha mu iterambere rirambye.
Yasabye abasoje amasomo kugira umuhate, guhanga ibishya no “guhora mufasha abahinzi mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi banabungabunga ubutaka mu buryo burambye.”
Ati “Tuzi ko ibyo mwize bibaha ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibikenewe mu guteza imbere ubuhinzi bwacu. Mwize siyansi zose zigana ku buhinzi mwiga no kuzikoresha mu kazi zigenewe, ntabwo mwize siyansi gusa zo muri laboratwari, ahubwo mwize kuzishyira mu bikorwa. Icyo rero ni cyo guverinoma yacu yabifuzagaho kandi mwarabitweretse.”
Yahamije ko abasoje amasomo muri RICA bahavana indangagaciro zibagira ba agoronome beza n’Abanyarwanda beza.
Ati “N’iyo waba uri umugoronome mwiza ariko utari Umunyarwanda mwiza ntabwo wubaka igihugu. Mwebwe rero muri byombi.”
Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Ron Rosati, yavuze ko abasoje amasomo bahawe ubumenyi buhagije bwatuma bakemura ibibazo bitandukanye biri mu rwego rw’ubuhinzi n’ubungu, bityo ko u Rwanda rubahanze amaso.
Ati “Inshingano zanyu zirenze kure ibyo mwigezaho ubwanyu. Ntabwo mwatojwe kuba indashyikirwa mu byo mukora gusa ahubwo mugomba no guteza imbere umuryango mugari, mukazana impinduka mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda. Ubumenyi mwaherewe muri RICA bwabateguriye gukemura ibibazo byugarije Isi birimo ibura ry’ibiribwa, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’ubukungu.”
Mugisha Danny Vasili usoje amasomo muri RICA, yavuze ko mu 2021 batangira kwiga bitari byoroshye ariko mu myaka itatu bahamaze, bavuyemo abahanga biteguye guteza imbere u Rwanda binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
Ati “Twarakuze mu bwenge, ubu turi abahinzi bishimiye gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda no hanze yarwo.”
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!