00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntitwaciye umubano n’u Bubiligi, twaciye uburyarya - Ingabire Marie Immaculée

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 March 2025 saa 02:48
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, TIR, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko u Rwanda rutigeze rucana umubano n’u Bubiligi kuko kuva kera icyo gihugu cyahoze kigaragaza uburyarya ku Rwanda kugeza ubwo rufashe umwanzuro wo kubuhagarika.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ku itariki 17 Werurwe 2025 u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhagarika umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi ndetse rutegeka abadipolomate b’icyo gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio ikorera kuri internet, Ingabire yavuze ko nta mubano azi wigeze uba hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ahubwo ko bwagaragaje agasuzuguro no kwiyoberanya kuva kera cyane.

Yagize ati “Twaciye uburyarya. Twabanye n’Ababiligi se kuva ryari? iby’uwo mubano njye nta byo nzi. Kuvuga ngo ubu ngubu ni bwo bari badusuzuguye ni ukunsetsa. Badusuzuguye kuva kera, ahubwo noneho babonye Abanyarwanda harimo abatangiye kuvuga ngo ‘ntabwo tuzabyemera muradusuzugura nka nde’? Izo nitica ntikize zanyu muba mwanakuye iwacu ni byo muza kuturatira?.”

Ingabire yavuze ko asanga no kwita Ababiligi abagiraneza bidakwiriye kuko imfashanyo bazanaga ziba zidashingiye ku rukundo ahubwo ziba ziri mu nyungu zabo.

Yakomeje agaragaza ko uko kubaho baharanira inyungu zabo muri Afurika babikora no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugera no ku rwego bafasha mu ishyirwaho ry’Umukuru w’Igihugu uzabasha kugendera ku murongo wabo.

Ati “Hari abari batsinze amatora mu buryo buzwi [muri RDC] abazungu bajya inama na Joseph Kabila na Corneille Nangaa wo muri AFC [wayoboraga Komisiyo y’Amatora] bashyiraho Félix Tshisekedi kuko bari bazi ko ari we muntu bazagira igikoresho cyabo kurusha abandi.”

Ingabire yongeyeho ko ubugome bw’Ababiligi ku Banyafurika bunagera no mu burezi aho baba bashaka ko haba injijuke nke ku buryo na bake bagerageje kujijuka bamaganwa na bene wabo kuko baba batarabasha gusobanukirwa politiki y’Uburengerazuba bw’Isi kuri Afurika.

Ingabire Marie Immaculée asanga u Rwanda rwaranze uburyarya bw'u Bubiligi kuko nta bucuti bari bafitanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .