00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntituzihanganira na rimwe abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside - Depite Uwineza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 April 2025 saa 10:26
Yasuwe :

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, yavuze ko Leta itazigera na rimwe yihanganira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa abahohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba mu kwibuka ku nshuro ya 31 abahoze ari abakozi ba Perefegiture na su-perefegiture zahujwe zikabyara iyi Ntara ndetse n’abahoze bakora mu ma Komine yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intara y’Iburasirazuba igizwe n’izari Perefegiture ya Kibungo, Byumba na Kigali-Ngali ndetse na Su-Perefegiture za Rwamagana, Rusumo na Kanazi.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, yabwiye abayobozi ko bafite umukoro wo kurwanya ibyahembera amacakubiri, kurwanya imvugo z’urwango, ibikorwa bibi bikigaragara bikorerwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ntituzihanganira na rimwe abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kubagaragaza kugira ngo babibazwe kuko ntidushobora na rimwe kwemera uwadusubiza ahabi twavuye, ntituzabyemera na gato.’’

Depite Uwineza yasabye ababyeyi kubwiza abana babo ukuri ku mateka y’Igihugu cy’u Rwanda kuko iyo bayagoretse bituma batazigera basobanukirwa ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yibukije abayobozi ko bagize amahirwe yo kuba mu buyobozi bwiza bwahisemo gukorera abaturage bose nta vangura.

Visi Perezidante wa Ibuka, Muhongayire Christine, yasabye abari mu nzego z’ubuyobozi gukomeza kwimakaza ineza n’ubumuntu mu gutega amatwi abaturage, yabasabye kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari aho ikiri.

Ati "Mutekereze aho ingengabitekerezo ikubwira ko uri bwice umugore mwabyaranye, ukica umwana wabyaye, ukica umugabo mwashakanye. Ntabwo ingengabitekerezo yarangiye, oya. N’uyu munsi baracyarwanya Jenoside, abari hirya no hino barayihakana kandi baravuga ko itabaye, abandi imibare bakayigabanya, ibyo byose ni ahacu ho kugira ngo duhangane na bo, niba bandika natwe tubasha kwandika.’’

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagaragaje uburyo abari ba Burugumesitiri, Konseye, abihaye Imana n’abo mu nzego z’umutekano bimakaje urwango rugatuma bakora Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko kuri ubu ubuyobozi bwimakaje gukorera mu mucyo no guharanira inyungu za buri muturage.

Ati “Muri iyi Ntara twagiye tugira ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside, haba mbere yo kwibuka ndetse no mu gihe cyo kwibuka. Amahirwe arimo ni uko, uyu munsi twibuka abakozi, abo dufite ubu batarabigaragaramo. Twabonye amabi yakomotse ku itotezwa ku murimo kugeza aho abantu bisezerera, kwimurwa ujyanwa ahadashoboka kubera ko n’icyo gihe hari hagihari.’’

Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inzibutso 36 zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 354 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kuri ubu hamaze kumenyekana abari abakozi b’iyi Ntara 19 n’abandi 26 bahoze ari abakozi ba Komine zabyaye Akarere ka Rwamagana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Visi Perezida w'Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, yasabye abayobozi kutihanganira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
Guverineri Rubingisa yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanashyiraho ubuyobozi bwimakaza ubumwe
Umwe mu batanze ubuhamya wakoraga mu buyobozi bwariho mbere ya Jenoside
Abayobozi b’uturere bashyira indaho ahari ikimenyetso cy'urwibutso
Visi Perezidante wa Ibuka, Muhongayire Christine yasabye abayobozi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .