Ntitureba ukeneye amafi n’inyama, ni ubutabazi bw’ibanze-Shyaka avuga ku gufasha abatishoboye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Mata 2020 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 25 Werurwe 2020 Leta yatangije gahunda yo gutanga ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa ku baturage batishoboye, mu bihe abaturarwanda basabwa kuguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Mu Mujyi wa Kigali ibiribwa bigenerwa abaturage babonaga ibyo kurya ari uko bagiye guca incuro, bimaze gutangwa inshuro ebyiri.

Ni igikorwa Leta itangaza ko cyakozwe neza nubwo hari ahagaragaye icyuho nk’aho abayobozi b’inzego z’ibanze batawe muri yombi bakekwaho kunyereza ibyo biribwa, mu gihe hari n’abo usanga bivovotera ingano y’ibyo bahabwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko ingamba zafashwe zo kuguma mu rugo mu gihe cya Coronavirus zatanze umusaruro.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure kuri uyu wa 5 Mata 2020. Cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya.

Prof. Shyaka yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, gahunda ya Guma mu Rugo ‘igenda neza.’

Ati ‘‘Tunyuzwe n’uko byagenze kuko n’ahari ibyuho dukorana n’abaturage, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gushaka ibisubizo bikenewe.’’

Muri iki gihe, Leta imaze gutanga ibiribwa ku batishoboye inshuro ebyiri mu Mujyi wa Kigali. Mu midugudu isaga 1000 yatanzwemo ibiribwa, 11 yo mu Kigarama, Nyamirambo, Rusororo na Ndera niyo yagaragayemo ikibazo mu mitangire y’ibiribwa.

Shyaka avuga ko ‘‘Urebye ku kigero kirenga icya 98 % byakozwe neza. Ibyo biza nk’igitotsi ugasanga byatumye twibagirwa ibyakozwe. Ngicyo igipimo cy’aho wavuga ko byagenze nabi. Ahubwo mumfashe gushimira abayobozi bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa.’’

‘‘Ibi bintu ntibyakozwe n’abantu b’ibitangaza. Byashyizwe mu bikorwa ku rwego rw’imidugugu n’amasibo. Ahasigaye na ho tugiye kuhakosora mu gihe twinjiye mu ntera ya gatatu yo gukomeza gutanga ibiribwa.’’

Mu gutanga inkunga y’ingoboka byakozwe urugo ku rundi ariko bikaba bishobora gutandukana bitewe n’umubare w’abagize umuryango.

Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga hari aho ihuma ibyakozwe byose bigatesha agaciro ibyiza byakozwe.

Avuga ku baturage bijujutiye ingano y’ibiribwa bahawe, bigenerwa iminsi itatu, avuga ko icyo leta yakoze ari ugutanga ubutabazi bw’ibanze yifashishije ikigega cyayo.

Ati ‘‘Leta ntirema amasoko y’aho abantu bazana ibitiyo ngo bajyane mu ngo zabo. Tumaze gutanga ibiryo kabiri, buri gihe tubaha iby’iminsi itatu. Bikorwa hashingiwe ku bipimo mpuzamahanga bizwi, hakarebwa wenda ingano ya calorie zikenewe mu mubiri, hanyuma hagahuzwa ibiribwa zavamo bakabyegeranya. Si ibintu umuntu akura mu isoko, kuko ni ubutabazi.’’

‘‘Leta ntiyajya mu isoko ngo ikore umushandiko w’inyanya, intoryi n’ibindi. Dutanga bike bishoboka ariko biramira umuntu, ku bafite ikibazo cy’amaramuko. Ntitureba ngo hari ukeneye amafi, inyama n’ibindi.’’

Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko bidakwiye ko abagaragaza imico mibi yo kunenga ibyo bahawe batizwa umurindi.

Yashimangiye ko hakenewe kubaho ubufatanye ngo ‘byumvikane ko ni ubutabazi bw’ibanze si ibigega tuba duhunika. Umuntu nagukamira akaguha litiro uzavuga ko ntacyo akumariye kuko ataguhaye ijerekani?’’

Yasabye abaturage gutunga agatoki ahanugwanugwa amakuru y’abashaka gutobera gahunda kugira ngo bikemurwe bwangu kuko ‘Leta yiteguye gukomeza gufasha abafite ubushobozi buke.’

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kongera iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo no kuguma mu rugo.

Kuri uyu wa 5 Mata 2020, nibwo abantu bane ba mbere basezerewe mu Bitaro bya Kanyinya, nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikerekana ko bakize.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko “Twizera ko nta virusi bagifite mu maraso yabo. Bavuye ahantu bari bitaweho ariko bizabasaba iminsi iri hagati ya 10 na 14, bari kuruhuka. Ikindi na bo bakwiye kwirinda kuko bahuye n’uwanduye yakongera kubanduza.’’

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko hateganywa gushyirwaho ikigega kizafasha ishoramari ryagizweho ingaruka na COVID-19.

Icyo kigega kizibanda ku nzego zose z’ishoramari ryagizweho ingaruka na COVID-19 zirimo izitanga serivisi zo kwakira ba mukerarugendo n’izindi.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, umubare w’abanduye umaze kugera ku 102.

Abaturage baryaga baciye incuro bamaze guhabwa ibiribwa n'ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi inshuro ebyiri mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .