Ntitugomba kumvikana buri cyose ariko duhujwe na Afurika yatwibarutse- Lacina Koné

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Gashyantare 2019 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru mushya wa Smart Africa, Lacina Koné, yakiriwe n’abakozi b’iyi gahunda n’abafatanyabikorwa bayo mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel ku mugoroba wo ku wa 15 Gashyantare 2019.

Lacina Koné yavuze intego ya Smart Africa yo guhindura Afurika isoko rihuriweho ry’ikoranabuhanga izagerwaho hazirikanwa ko abatuye umugabane bafite ibibatandukanya ariko Afurika ari umubyeyi wabo.

Inama y’Akanama k’Ubuyobozi bwa gahunda ya Smart Africa, yateraniye mu Nteko rusange ya 32 ya AU ni yo yemerejwemo Umunya- Côte d’Ivoire, Lacina Koné ngo asimbure Dr. Hamadoun Touré wayiyoboraga.

Dr. Hamadoun wari Umunyamabanga Mukuru wa Smart Africa, yavuze ko yakoranye n’abantu bafite icyerekezo kizima.

Yagize ati “Bimpa icyizere ku hazaza h’umugabane wa Afurika. Mu cyumweru gishize abakuru b’ibihugu bari bateraniye i Addis mu Nteko rusange ya AU baganira kuri iyi gahunda ya Smart Africa. Nishimiye guhererekanya inshingano n’umuvandimwe wanjye nizera ko ari indwanyi, irwanira Afurika. Na we yiboneye ko ashyigikiwe na Perezida Kagame kuko aho agiye hose avuga kuri iyi gahunda. Smart Africa isigaye mu biganza bizima.’’

Lacina Koné yashimye Perezida Kagame ku cyerekezo cye mu gutangiza iyi gahunda adahwema kureberera.

Yagize ati “Kubaka Afurika nk’isoko ry’ikoranabuhanga rihuriweho ni yo ntego yacu. Mu buzima hari ibintu bibiri by’ingenzi byo kumenya, umuhate wawe iyo nta kintu ufite n’imyitwarire ugaragaza iyo ufite buri kimwe.’’

Yakomeje ati “Icyizere nagiriwe na Perezida Kagame ni inshingano zagutse. Inzira ntizaba yoroshye ariko tuzatsinda. Nzakorana n’abafatanyabikorwa bacu. Imikoranire yacu nyibona nk’igihe umugore yahukanye, ntimweranya kuri buri kimwe ariko muba mufitanye umwana. Umwana dufite ni umugabane watwibarutse wa Afurika, ni uguhuza isoko ry’ikoranabuhanga ryawo. Hari ibyo tutakumvikanaho ariko tuzakomeza dutsinde.’’

Yavuze ko kujyana Afurika ku rundi rwego bizanyura mu mikoranire igamije kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga no gutekerereza ikinyejana cy’ahazaza.

Ati “Nshobora kubona kure kuko mpagaze ku bitugu byanyu. Mureke dukorane, imiryango yanjye izaba ifunguriye kubumva.’’

Lacina Koné ni umwe mu bajyanama ba Perezida Alassane Ouattara, mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Yageze i Abidjan mu 2011.

Afite imyaka 52 n’uburambe mu bijyanye n’ikoranabuhanga dore ko yamaze imyaka myinshi akora mu bigo bikomeye byo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, birimo igitanga serivisi zo gukoresha icyogajuru mu itumanaho, Intelsat n’icyitwa Booz Allen Hamilton.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze Dr. Hamadoun yagize uruhare mu kubaka Smart Africa.

Yagize ati “Ni byiza ko duteraniye hano ngo twongere dutekereze icyatugeza ku rundi rwego rwa Smart Africa izaba iyobowe na Lacina Koné. Iyi gahunda yatangiye ari igitekerezo cy’abakuru b’ibihugu ariko iza guhinduka urwego ruhuriyemo ibihugu n’imiryango yigenga mu gushaka ibisubizo bya Afurika. Ntitugusezeye kuko turacyakwitezeho ubufatanye mu kubaka Smart Africa.’’

Yijeje umuyobozi mushya ko umuryango Nyarwanda witeguye kumuha ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano ze.
Smart Africa iheruka kwinjira mu mikoranire n’ibigo bikomeye mu kunoza ikoranabuhanga rya Afurika; ibi birimo Rohde&Schwarz ifite icyicaro mu Budage aho itanga ikoranabuhanga rya internet y’inziramugozi kuva mu myaka ya 1990.

Yatangiye no gukorana na Banki Mpuzamahanga y’Ubucuruzi ikorera mu Misiri (CIB). Iyi banki yabaye iya mbere yatangije laboratwari ikusanyirizwamo amakuru muri Afurika.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, imaze kugera ku bihugu 22, byiyongeraho imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Gahunda z’ubufatanye nka Smart Africa mu mishinga nka One Africa Network yafashije mu gushyiraho umusingi w’indi mishinga irimo Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika (AfCFTA) n’iyindi.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker (hagati) ari kumwe na Lacina Koné wasimbuye Dr. Hamadoun Touré (iburyo) ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru mushya wa Smart Africa
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, aganira na Karanvir Singh, uyobora Yego Innovision Ltd
Ab'ingeri zitandukanye bafite aho bahuriye n'urwego rw'ikoranabuhanga bari bitabiriye uyu mugoroba
Dr. Hamadoun wari Umunyamabanga Mukuru wa Smart Africa, yavuze ko yakoranye n’abantu bafite icyerekezo kizima
Lacina Koné yashimye Perezida Kagame ku cyerekezo cye mu gutangiza iyi gahunda adahwema kureberera

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza