Ntilivamunda, umukwe wa Perezida Habyarimana uri mu batanze menshi mu gushinga RTLM yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Ntilivamunda Alphonse, umukwe wa Perezida Juvenal Habyarimana, yapfuye ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020 ku myaka 65 aguye mu Bubiligi.

Ntilivamunda wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imihanda n’Ibiraro cyabarizwaga muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yashakanye n’umukobwa wa Habyarimana witwa Jeanne Habyarimana mu 1989. Yari umuhungu wa Gaspard Munyampeta wari umucuruzi ukomeye wo mu Ruhengeri.

Ntilivamunda azwi nk’umwe mu bantu 1136 batanze imisanzu yo gushinga Radio rutwitsi ya RTLM yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mu Banyarwanda ndetse igahamagarira Abahutu kwica Abatutsi.

Yatanze umusanzu ungana n’ibihumbi 500 kugira ngo iyi radiyo ishingwe, awunyuza muri banki yahoze yitwa BACAR.

Ari muri batanu batanze amafaranga menshi kugira ngo iyo radiyo ishingwe kuko abamurusha umusanzu ari Perezida Habyarimana watanze miliyoni na Basabose Pierre watanze ibihumbi 600 Frw. We na Kabuga Félicien na Nzirore Joseph batanze ibihumbi 500 Frw.

Yari umwe mu bagize Akazu akaba n’umwe mu bagize “Reseau Zero” agatsiko kari gahuje abari inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umwe mu bantu batanze amafaranga menshi mu gushinga Radiyo RTLM
Ntilivamunda yari yarashakanye na Jeanne Habyarimana, umukobwa wa Perezida Habyarimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .