Ntidukwiriye kwibwira ko ibikomeye byose tuzajya duhumiriza bikoroha-Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Mutarama 2019 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko gusenga kwiza gukwiriye kuba uguha abantu imbaraga zo gukora ibyo bakeneye, aho kuba ahantu ho guhungira ibibazo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika ishobora kuba ari cyo gice cy’Isi gisenga cyane, ariko ngo ikwiriye guhindura uburyo bw’imisengere bukaba ubugamije impinduka aho kuba ubwo kwihishamo.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Kagame yavuze ko igihe wugarijwe n’ibibazo, gusenga bitakabaye uburyo bwo kubihunga ahubwo bikwiye kuba uburyo bwo gushaka imbaraga zigushoboza guhangana na byo.

Ati “Sinzi ko hari intara ku Isi irusha iy’Afurika gusenga ariko uko gusenga dukwiriye kuguhuza n’ibikorwa bijyanye n’ibyo twifuza ndetse n’izo ndangagaciro. Gusenga bikava ku gusaba no gushima, tukavanamo imbaraga zikora ibyo abantu dukwiriye kuba dukora kandi bigaragarira mu bivamo.”

Kagame yabwiye abitabiriye aya masengesho ko iyo gusenga bijemo gukabya, haba habayeho gutsindwa ku byo Imana isaba abantu.

Ati “Ntabwo twaba abantu basa n’abihebye gusa. Iyo wagiye gusenga bikaza gusa nko gukabya, uba wananiwe gukora rya shyira mu gaciro rikwiriye kuba ririho mu buryo bw’ubwuzuzanye. Ni nko guhunga ibikomeye wakwiye kuba ukora dusabwa n’Imana, ntabwo dukwiriye kubihunga ngo twibwire ko ibikomeye byose tuzajya duhumuriza tugasenga bikoroha.”

Perezida Kagame yasabye abasenga kutabikora nk’abitera ikinya ngo batumva ububabare, ngo kuko n’ubundi ukanguka ibyo wahungaga ukabisanga.

Yavuze ko no mu madini bikwiriye kuba byigishwa nk’indangagaciro, abayoboke bayo bakamenya ko “ibikomeye duhura nabyo mu buzima dukwiye guhangana nabyo, atari uguhumiriza ngo wumve ko hari ikindi kizabigukiza utabikoreye”.

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani mu Rwanda, Pasiteri Dr Antoine Rutayisire, watanze inyigisho yashingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “imbaraga zo gukorera hamwe mu buyobozi buzana impinduka”.

Yifashishije imirongo yo muri Bibiliya, Rutayisire yavuze ko abayobozi bariho ubu bakwiriye gukurikiza urugero rw’Intumwa za Yesu Kristo zakoreye hamwe zikabasha guhindura Isi zibwiriza ubutumwa bwiza.

Yavuze ko ari umukoro ku bayobozi b’amadini n’amatorero ariho ubu, kwigisha ijmabo ry’Imana rihindura imitima n’ubuzima bw’abayoboke.

Ati “ Barakundanaga, bagafatanya, bagasangira ibyabo ku buryo nta mukene wababagamo. Muri iki gihe ngira ngo twaramutatiye ahubwo mbona abakene benshi ari abajya gusenga.”

Rutayisire yavuze ko impinduka zose zihera ku kugira icyerekezo no guharanira kukigeraho nta kwishushanya.

Ibarura rya Kane ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2012, ryerekanaga ko mu Rwanda hari amadini n’amatorero bigera kuri 350 ariko mu 2017 yari amaze kurenga igihumbi.

Abanyarwanda basengera mu madini n’amatorero ya gikirisitu ni 93 % barimo 44% basengera muri Kiliziya Gatolika, 38 % b’abaporotesitanti, 12 b’abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi naho Abayisilamu banganaga na 2 %.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .