Ntidendereza William yatorewe kuba Umusenateri uhagarariye Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Habimana James
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Mu matora y’Abasenateri akomeje hirya no hino mu turere, Ntidendereza William ni we umaze gutorwa mu Mujyi wa Kigali atsinze abandi batatu bari bahatanye.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko Ntidendereza yagize amajwi 60% y’abatoye bose hamwe 110 mu gihe abagombaga gutora bari 116.

Abo bari bahatanye barimo Buteera John, Mutimura Zeno na Rwakayiro Mpabuka Ignace.

Ntidendereza William yagize amajwi 66 angana na 60%, Mutimura agira 18%, Butera agira 14.5% na ho Rwakayiro agira 7.7%.Imwe mu mirimo ikomeye Ntidendereza yakoze mu Rwanda ni uko mu 2012 yari Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu yanabaye kandi Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro kuva mu 2006 kugeza 2008 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya.

Ubwo yiyamamarizaga uyu mwanya, Ntidendereza yavuze ko yizeye guhagararira neza abazamutora kuko ari impuguke mu burezi, n’inararibonye mu miyoborere myiza, by’umwihariko mu burere n’umuco nyarwanda byamuranze aho yayoboye hose harimo no muri Komisiyo y’Itorero, akagira uruhare mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore haba mu Rwanda no muri diaspora.

Ntidendereza William yatorewe kuba Umusenateri ahagarariye Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza