Ntibukikera kwa Kayumba Nyamwasa: RNC mu marembera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2020 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Umunsi ku wundi, umutwe w’iterabwoba wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa uvugwamo ibibazo uruhuri, aho ababikurikiranira hafi batangiye kugaragaza ko uri kugana ku iherezo aho Kayumba ashobora kuzisanga ari we wenyine uwusigayemo, akikijwe n’abo mu muryango we gusa.

Kayumba Nyamwasa aherutse gutangaza ko ariwe wafashe umwanzuro wo kwirukana uwari umuntu we wa hafi muri RNC, Jean Paul Turayishimiye, ibintu bikomeje kugaragaza uguhuzagurika mu buyobozi bw’uyu mutwe w’iterabwoba.

Ibaruwa yirukana Turayishimiye muri RNC yatanzwe ku wa 18 Kamena 2020 isinyweho na Edouard Kabagema ushinzwe imyitwarire, Gervais Condo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Etienne Mutabazi na Richard Niwenshuti bakuriye RNC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyamwasa yigambye ko yirukanye Turayishimiye agamije kwereka abo batavuga rumwe ko agifite ijambo n’ubushobozi muri RNC, gusa abakurikiranira hafi imikorere ye bamunenze ko ahubwo byashyize urujijo ku mikorere ye.

Bashingira ku kuba Turayishimiye yaravuye muri RNC mbere y’igihe Nyamwasa avugira ko yamwirukanye. Mu ibaruwa yo ku wa 24 Ukwakira 2019, Turayishimiye yanditse avuga ko asezeye ku mirimo ye nk’ushinzwe ubutasi ndetse n’umuvigizi w’uyu mutwe.

Kuva icyo gihe yatangiye ibikorwa byo gushinga umutwe we yise “Iteme”. Yavuye muri RNC n’ubundi nyuma y’ibibazo byari bimaze igihe bivugwamo ahanini bishingiye ku ibura rya Ben Rutabana.

Abakurikiranira hafi imikorere y’uyu mutwe bavuga ko ibiri kuwubamo bishingiye ku bugugu no kurwanira ubuyobozi, ruswa, icyenewabo ndetse no kugendera ku moko mu buyobozi bukuru bwawo.

Turayishimiye ubwo yeguraga, yavuze ko zimwe mu mpamvu zitumye yitandukanya n’abo bakoranaga zishingiye ku kuba RNC yaragaragaje intege nke mu gukurikirana ikibazo cya Rutabana wabuze, wari komiseri muri uyu mutwe, ndetse ashinja Kayumba ko ariwe nyirabayazana w’ibura rye.

Turayishimiye yumvikanye ahantu hatandukanye avuga imikorere idahwitse ya Nyamwasa ndetse umwuka mubi hagati yabo uratutumba byisumbuyeho ubwo abayobozi bakuru muri RNC basabaga Nyamwasa gushyiraho komite ishinzwe iperereza ku ibura rya Rutabana. Iyo komite yasenyutse itaratanga igisubizo.

Turayishimiye yiyunze n’abandi barimo Leah Karegeya, Tabitha Gwiza, Simeon Ndwaniye na bashiki ba Rutabana bamusaba kugaragaza Rutabana, yaba ari muzima cyangwa se yarapfuye, atabikora akegura ku mwanya we.

Gwiza na Ndwaniye bombi babaga muri RNC aho batuye muri Canada, bakunze gushinja Nyamwasa ubugugu no kurangwa na ruswa. Bamushinje kandi kunyereza umutungo wa RNC aho awufata ngo akawushora mu bikorwa bye bwite birimo ibijyanye n’imodoka zitwara ibintu hagati ya Mozambique na Afurika y’Epfo.

Turayishimiye na Leah Karegeya bombi beguye muri RNC mu mpera za 2019. Mbere yaho Gwiza na Ndwaniye nabo bari baravuyemo, ndetse na Benoit Muhoza wari umuyobozi wayo mu Bufaransa nawe yari yareguye.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Nyamwasa ashobora kuzisanga ari wenyine muri RNC asigaranye na muramu we Frank Ntwari na Rugema Kayumba wenda n’imiryango yabo gusa.

Si ubwa mbere RNC icitsemo ibice kuko tariki 26 Nyakanga 2016, Kayumba Nyamwasa yashyize hanze ibibazo bivugwa muri RNC, ubuhemu bwa Theogène Rudasingwa yashinjaga gushaka gusenya uyu mutwe biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuwigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo.

Ubu bwumvikane buke bwatumye Rudasingwa amwiyomoraho, ashinga umutwe we yise New RNC, ajyana n’abari bamushyigikiye b’abasivili, abasirikare basigara mu rundi ruhande muri RNC ya Kayumba.

Yahise ashyiraho Komite y’agateganyo yo kuyobora New RNC mu gihe cy’iminsi 30 aho we yari Umuyobozi Mukuru, umwungirije ari Joseph Ngarambe naho Umunyamabanga ari Jonathan Musonera.

Bahise biyemeza kandi kwitandukanya n’umuntu uwo ariwe wese ushyigikiye Kayumba ndetse wemera amatwara ye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .