Kuva tariki 23 Mutarama 2025 muri Gurupoma ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, hongeye kubera imirwano ikomeye ihanganishije M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi bice byo muri RDC bihana imbibi n’Umudugudu wa Kambonye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.
Iyo uri muri iki gice cy’u Rwanda uba witegeye ikirunga cya Nyiragongo ari na cyo iyi teritwari yakomoyeho izina. Uba ureba ibice bya Gurupoma ya Kibumba bimaze igihe mu maboko ya M23, ndetse n’ibiri muri Gurupoma ya Kibati igenzurwa na FARDC n’imitwe irimo FDLR.
Aha ni naho habarizwa uduce twa Kilimanyoka na Kanyamahoro twabaye isibaniro mu mirwano ihanganishije impande zombi, aho usanga M23 ihanganye na FARDC bari ku dusozi duteganye.
Iyo ukigera muri uyu Mudugudu wa Kambonye uri mu ntera nto uvuye muri ibi bice byo muri RDC, usanganirwa n’urusaku rw’imbunda ziremereye, bikaba bibi kurushaho mu ijoro, kuko ho uba ubona n’ibishashi by’umuriro.
Ku baturage bo muri aka gace bo iby’iyi mirwano n’urusaku byahindutse ubuzima busanzwe! Usanga abana bari mu ishuri badahungabanywa na rwo. Mu gihe rwambikanye hakurya, bo baba bicururiza abandi bahinga.
Ku rundi ruhande, ab’amatsiko menshi bo bafite ahirengeye bahagarara kugira ngo bakurikirane iby’iyi mirwano.
Ubwo IGIHE yageraga muri aka gace, yasanze umubare munini w’abaturage bagiye kwihera amaso iby’iyi mirwano yongeye kubura.
Harerimana Léonidas ni umwe mu baturage twahasanze.
Yavuze ko mu bituma batagira ubwoba ari uko bizeye umutekano w’u Rwanda, nubwo baba bitegeye ahabera imirwano.
Ati "Duhana imbibi n’igihugu cya Congo cy’abaturanyi, twegeranye n’aho imirwano ibera nta kilometero n’igice ihari. Kuko dufite abana n’imiryango iyo tubyumvise twumva ari ibintu byaduhungabanya kuko twumva urusaku, rimwe na rimwe tukabona n’ibishashi, ariko tuba dufite icyizere ko bitakwambuka imbibi ngo bize kuduhungabanyiriza umutekano.”
Nubwo ku wa Gatanu hari habaye imirwano ikomeye yavuye mu masaha y’igitondo kugeza nimugoroba, ari na ko humvikana urusaku rw’ibisasu, Nziyandemye Bernadette, avuga ko nta bwoba yigeze agira kuko yabifashe nk’ibintu bisanzwe.
Ati “Impamvu bidakunze kuduhangayikisha cyane ni ibintu bisanzwe, dusa n’ababimenyeye. Abana na bo barabimenyeye kubera ko kumva isasu rivugiye na hano bidashobora gutuma bashiduka, baramenyereye.”
Ni ingingo ahuriyeho na Uwiduhaye Claudine, uvuga ko uru rusaku rw’amasasu rutababuza kurya no kuryama. Icyakora ngo babaye bahagaritse kujya muri RDC, nubwo ashimangira ko “azasubirayo [amasasu] nahosha”.
Ubwo IGIHE yasuraga aka gace ku wa 24 Mutarama 2025, umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahanganiye muri Gurupoma ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo.
Iyi mirwano yabereye mu gice cya Kilimanyoka na Kanyamahoro, aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zigizwe n’abasirikare b’iki gihugu (FARDC), umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo ryari ryashinze ibirindiro.
Abatuye mu bice byegereye ahari kubera imirwano bahungiye mu Mujyi wa Goma uri mu ntera y’ibilometero 23, bitewe n’urusaku rw’imbunda ziremereye bumvise.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!