00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibabonye indishyi bifuza- Guverinoma yavuze ku gahinda k’abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 April 2022 saa 01:46
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda ntiyanyuzwe n’indishyi Urukiko rw’Ubujurire rwageneye abagizweho ingaruka n’ibitero by’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN washinzwe na Rusesabagina Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda abandi bagakurizamo ubumuga.

Urubanza ku bujurire rwaregwagamo Rusesabagina n’abo bafatanyaga mu bikorwa by’iterabwoba barimo uwari Umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte wiyitaga ’Sankara’ n’abandi 19, rwasomwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 4 Mata 2022.

Ibihano byatanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere, ni ibisimbura ibyari byatanzwe n’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, kuko byari byajuririwe n’impande zombi.

Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Paul Rusesabagina imyaka 25 y’igifungo [niyo yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru], mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ we yagabanyirijwe ibihano akurwa ku myaka 20, ahabwa gufungwa imyaka 15 kuko yorohereje ubutabera ndetse na Leta y’u Rwanda ishyiraho ingamba zihamye zo kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Abahawe ibihano n’Urukiko rw’Ubujurire uko ari 21, bose bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi.

Ni ibitero byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo, indi iratwika mu myaka ya 2018/2019.

Biragoye kubona indishyi yahabwa uwiciwe umuvandimwe, ariko nk’uko bisobanurwa n’abahanga mu by’amategeko, indishyi si ikiguzi cy’ibyo umuntu yatakaje, ahubwo ni uburyo bwo gutanga ubutabera ku muntu wagizweho ingaruka n’icyaha.

Abagera kuri 98 baregeye indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina, ntibanyuzwe n’indishyi bahawe n’Urukiko Rukuru ndetse n’urw’Ubujurire, hari abakomeje kugaragaza ko izo rwatanze ari intica ntikize.

Abaregeye indishyi bagaye izo bagenewe

Ubwo umwanzuro ku ndishyi zagenwe wamaraga gutangazwa, abagizweho ingaruka n’ibitero bari mu rukiko ku maso yabo bagaragaje ko batishimiye imikirize y’urubanza.

Aba biyongeraho abandi baturage bo Mirenge ya Ruheru, Kivu na Nyabimata yo mu Karere ka Nyaruguru n’iya Kamembe na Nyakarenzo muri Rusizi bagera kuri 51 batahawe indishyi kandi baragizweho ingaruka n’ibitero.

Mu bujurire bwabo bagaragaje ko imitungo yabo yasahuwe ndetse bamwe muri bo abana babo bagashimutwa bakaba na n’ubu baraburiwe irengero.

Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko abo baturage 51 nta bimenyetso bifatika berekanye rwashingiraho rubagenera indishi z’akababaro. Mu bushishozi bwarwo ariko rwavuze ko kuba aho batuye haragabwe ibitero by’iterabwoba kandi hakaba hari abahamijwe kubigiramo uruhare, bikwiye ko bahabwa indishyi z’ibihumbi 300 Frw kuri buri wese.

Kayitesi Alice uri mu baregera indishyi, Urukiko rwamugeneye iza miliyoni 2 Frw mu gihe yari yasabye miliyoni 50 Frw kubera ubumuga yagiriye mu bitero FLN yabagabyeho mu Ishyamba rya Nyungwe mu 2018.

Uyu mukobwa wari mu rukiko ubwo hasomwaga imyanzuro y’urukiko yavuze ko ‘itamunyuze’ kuko icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyagumishijweho.

Yagize ati “Amategeko yarebye ibikwiye aba ari byo akora. Miliyoni ebyiri ntizanagura ibintu natakaje. Dufite ibibazo by’ubumuga kandi dukeneye kuvuzwa. Ayo mafaranga ntacyo yadufasha.’’

Kayitesi Alice yagumishirijweho indishyi z'akababaro za miliyoni 2 Frw

Me Ndutiye Youssuf we imodoka ye yatwikiwe mu Ishyamba rya Nyungwe ndetse Urukiko rw’Ubujurire rwamugeneye indishyi za 14.730.000 Frw.

Yabwiye IGIHE ko indishyi zatanzwe ari nto cyane bigendanye n’uburemere bw’ingaruka z’ibitero.

Ati “Hari abantu bakomeretse bafite amasasu mu mutwe no mu maguru, ugasanga bamuhaye nka miliyoni imwe cyangwa ebyiri. Ayo mafaranga bari basabye yo kwivuza, ayo babahaye, ntiyavura n’igikomere gisanzwe, ugasanga ni make.’’

Ndutiye yavuze ko nkawe wari ufite imodoka, ku munsi yabariwe 5000 Frw yo gukodesha.

Ati “Urebye gukodesha akavatiri gasanzwe ka make, ntikajya munsi y’ibihumbi 15 Frw.’’

Mu bujurire, Ndutiye yari yasabye ko yahabwa ibihumbi 20 Frw buri munsi kuva igihe imodoka yatwikiwe kugeza igihe urubanza rwasomewe, ni ukuvuga mu myaka ine.

Abaregeye indishyi bakomerekeye mu bitero bya FLN basabye Leta ko mu bushishozi bwayo yazabafasha kubona ubuvuzi bwo kubagwa.

Ndutiye ati “Abakomeretse, gufata umuntu isasu ryaheze mu kuguru, ubuvuzi bwa hano bwarananiwe, bamukuye mu bitaro kandi abantu bamaze amezi nta muntu ubitayeho, Leta itabafasha, na bo bari abantu b’abanyeshuri batishoboye. Indishyi bahawe ni nke.’’

Me Ndutiye Youssuf yahawe indishyi z'akababaro za miliyoni 14,7 Frw

Guverinoma yifatanyije n’abaturage bahawe indishyi nke

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko abagizweho ingaruka n’ibitero by’uyu mutwe wa Rusesabagina n’abo bafatanyije batabonye indishyi bifuzaga n’ubwo bari bamaze ibyumweru byinshi bajurira.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Uyu munsi umutima wacu uri kumwe n’abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina.”

Yakomeje agira ati “Kuko hejuru y’akababaro n’ihungabana babana nabyo, haniyongereyeho igihe kitoroshye cy’ibyumweru byinshi by’ubujurire, kandi hejuru y’ibyo, nibura ntibanabonye indishyi bifuzaga.”

Abaregeye indishyi bo mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, barimo Mukashyaka Josephine, aho umugabo we, Munyaneza Fidèle yishwe n’inyeshyamba za FLN. Urukiko rwamuhaye indishyi za miliyoni 20 Frw.

Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, warashwe, imodoka ye igatwikwa ndetse n’ibintu bye bigasahurwa n’inyeshyamba za FLN. Yahawe indishyi za miliyoni 27 Frw.

Nsengiyumva Vincent wari Gitifu wa Nyabimata yahawe indishyi za miliyoni 27 Frw
Imodoka ya Gitifu Nsengiyumva yatwitswe ubwo FLN yagabaga ibitero i Nyabimata
Bamwe mu baregera indishyi bitabiriye igikorwa cyo gusoma urubanza

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Muneza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .