Ntibabateshe umwanya mukomeze mube maso-Minisitiri Shyaka ku bashatse guhungabanya umutekano i Nyamasheke

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Werurwe 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, wari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Nyamasheke, yasabye abaturage kutarangazwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahubwo bakarushaho gukora imirimo ibateza imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko yagiriye mu Murenge wa Murambi muri aka karere, yari aherekejwemo na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyentwari Alphonse, abayobozi b’Ingabo na Polisi, n’abandi bayobozi banyuranye muri iyi ntara.

Minisitiri Shyaka yashimiye abaturage uburyo bitwaye, n’ubumwe bagaragaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo muri uyu Murenge, hagaragaraga abantu bashaka kubahungabanyiriza umutekano.

Bivugwa ko ku Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019, abitwaje intwaro bashatse kunyura muri aka karere ka Nyamasheke bavuga ko bagiye muri Nyungwe, baza gukomwa mu nkokora n’Ingabo z’u Rwanda, zibasubiza inyuma ariko barasa umuturage umwe arapfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, avuga ko abantu barenga 80 barimo abari bambaye gisirikare n’abari bitwaje intwaro bageze mu murenge wa Karambi uri hafi y’ishyamba rya Nyungwe basaba abaturage kubereka inzira yabageza muri iri shyamba gusa baje gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Twagize ibyago baturasira umuntu umwe yitaba Imana ariko abaturage turabashimira by’umwihariko abaturage b’umurenge wa Karambi kubera ko bababonye bakiza baraduhamagara twese n’ inzego z’ umutekano turababona, inzego z’umutekano zirabakurikira kandi aho bashakaga kujya ntabwo bahageze.”

Yakomeje agira ati “Inzego zacu z’umutekano zirasobanutse zifite ubuhanga n’ubumenyi n’ubushobozi zarabikemukiye ku buryo twizera ko nta mbogamizi n’imwe ihari abaturage bacu bose bari mu kazi, bari mu buzima busanzwe barahinga bakeza bakabyara bagaheka”.

Minisitiri Shyaka usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Nyamasheke muri Guverinoma, yabwiye abaturage ko bafite akarere keza kandi gafite ibikorwa by’iterambere bityo bagomba gushyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere aho kurangazwa n’abashaka guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Ntibabateshe umwanya ariko mukomeze mube maso, Nyamasheke ni heza, ntimuzagire uwo mwemerera ko aza kuyanduza, mwongere imbaraga mu kwiteza imbere.”

“Ntimurangazwe n’ibibarangaza ahubwo mwongere imbaraga mu gukora ibibateza imbere.”

Yavuze kandi ko umutekano usesuye ari ihame igihugu gikomeyeho kandi abaturage babigizemo uruhare. Yabasabye gukomeze imbaraga zo kubaka umutekano, no gukorana n’inzego zishinzwe umutekano.

Abatuye muri aka karere bijeje Minisitiri Shyaka ko bafatanyije n’Ingabo z’Igihugu, bakajije umutekano ku buryo ntawe ushobora kuzongera kubinjirana agamije kubahungabanyiriza umutekano.

Umwe yagize ati “Mu rwego rwo kwicungira umutekano turara amarondo hose mu midugudu, kandi twiteguye kujya dutanga amakuru ku gihe ndumva dushyigikiwe n’ingabo z’igihugu natwe turakomeye turashikamye kandi nta kiduteye ubwoba.”

“Ntabazakomeza kutwinjirana tuzakomeza dutangire amakuru ku gihe kandi ubu ngubu kuva ku Cyumweru kugeza ubu turara amarondo, mbese duhagaze neza nta kibazo dufite cy’umutekano turawirindiye n’ingabo zacu.”

Minisitiri Shyaka uri muri Nyamasheke kandi yasuye bimwe mu bikorwa by’iterambere muri aka karere birimo uruganda rw’Icyayi rwa Gatare Tea Company Ltd, rumaze amezi 16 rukorera mu Murenge wa Karambi.

Minisitiri Shyaka yasabye abaturage gushyira imbaraga mu bikorwa by'iterambere
Mu ruzinduko rwa Minisitiri Shyaka yari aherekejwe n'inzego zitandukanye mu Ntara y'Uburengerazuba
Abaturage b'i Nyamasheke bijeje Minisitiri Shyaka kwicungira umutekano
Minisitiri Shyaka yanaganiriye n'abavuga rikijyana muri Nyamasheke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza