00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntawutebya ahakana cyangwa apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Dr. Murangira wa RIB

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 April 2025 saa 09:43
Yasuwe :

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko nta muntu ukwiye gutebya ahakana, apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ahohoterera abayirokotse kuko aba akoze icyaha.

Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Ubwo yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hari ibikorwa bikunze kugaragara byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ababifatiwemo babibazwa bakireguza ko babikoze batebya.

Ati “Ntawutebya atebya atyo, ntawutebya ahakana jenoside, apfobya jenoside, aha ishingiro jenoside, ntawutebya ahohotera uwacitse ku icumu rya jenoside. Uko ntabwo ari ugutebya. Ntabwo ari ikintu kigibwaho impaka.”

Yakomeje ahamagarira abantu kwirinda imvugo cyangwa ibikorwa bishobora gukurura amacakubiri.

Ati “Abantu barasabwa kwirinda ibikorwa cyangwa imvugo bishobora gukurura amacakubiri, bipfobya, bihakana cyangwa biha ishingiro Jenoside. Tubona ko bigenda bikura muri uku kwezi ariko si uku kwezi gusa bibujijwe. Ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba kuyirinda. Ni ya magambo agaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ashyigikira kurimbura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yijeje ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa mu ituze no mu mahoro, yibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kwitwararika.

Ati “Ndagira ngo mbahumurize, icya mbere kwibuka bizakorwa mu ituze no mu mahoro nk’uko bisanzwe. Icya kabiri, umutekano wo mu muhanda n’umuhanda ugana aho twibukira uzacungwa neza muri iki gihe cy’amezi atatu.”

Yakomeje ati “Reka twibutse urubyiruko cyane cyane urwavutse nyuma ya 1994, bamwe rimwe na rimwe batumva uburemere bw’ibyo tuvuga uyu munsi. Hari igihe kubera kumva gusa ayo mateka hari igihe bashobora kumva ko ibyo tuvuga ari ugukina."

Ku mbuga nkoranyambaga naho hashobora kuba hari amagambo yahungabanya ituze rya rubanda, hashobora kuba hatambuka amashusho yahungabanya ituze rya rubanda. Hashobora gutambuka amagambo yahungabanya ituze rya rubanda.”

Yakomeje ati “Abamenyereye ko imvugo zabo zibahesha amafaranga bitonde batazisaanga mu munyururu. Muri iyi si ntiwabaho udakurikirana ibibera ku mbuga nkoranyambaga.”

Yashimangiye ko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hari umurongo utukura ku buryo abakoresha imvugo zigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, izibiba urwango n’izisesereza abarokotse Jenoside batazabura kubihanirwa.

Ati “Uyu ni umurongo ntarengwa, udakinirwamo, umurongo utazanwamo ibintu byo gusezererezanya, utazanwamo urwenya. Ni umurongo abantu baba bababaye tugomba kwicara ahubwo tukareba uko twakubaka kino gihugu nk’uko MINUBUMWE ibivuga. Tugomba kwibuka twiyubaka aho kwibuka dusenya abandi.”

Yihanije abatanga ibitekerezo n’abanyamakuru, abasaba kwirinda impaka zishobora gukurura amacakubiri cyangwa ziganisha ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko nta muntu ukwiye gutebya ahakana, apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yijeje ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa mu ituze no mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .