Ntawe urembye! Abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda biyongereyeho umwe bagera kuri 41

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Werurwe 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umuntu umwe yiyongereye kuri 40 byatangajwe ko banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, umubare w’abarwayi ugera kuri 41 mu Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 25 Werurwe 2020 rigaragaza ko uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus.

Minisante yavuze ko uwagaragayeho COVID-19 yageze mu Rwanda aturutse i Dubai akaba yanashyizwe mu kato.

Abarwayi benshi basanganywe iki cyorezo biganjemo abanyuze i Dubai. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 23 Werurwe 2020 yahagaritse ingendo zose z’indege zinjira n’izisohoka mu Mujyi wa Dubai, nyuma y’aho abantu babiri bitabye Imana bazize icyorezo cya Novel Coronavirus muri iki gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Yakomeje ivuga ko “Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bahuye na bo ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aheruka gutangaza ko mu mpera z’iki cyumweru, umurwayi wa mbere n’umufasha we bagaragaweho na COVID-19 bashobora gutaha vuba.

Yagize ati “Turizera ko mu mpera z’iki cyumweru turimo, umurwayi wa mbere n’umufasha we kuko bari hamwe tugomba kubarekura cyane ko nta kibazo bafite, ubu bameze neza ariko dutegereje gusa ko iminsi bagenewe igera tukabasuzuma tukamenya ko nta bwandu bagifite mu mubiri, tukabarekura bagataha kuko bameze neza.”

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe. Umurwayi wayo wa mbere yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020.

Kuva iki cyorezo cyaboneka bwa mbere mu Bushinwa, aho cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura basaga ibihumbi 445, abarenga ibihumbi 19 bahitanywe na cyo mu gihe 112,037 bagikize.

Minisiteri y’Ubuzima yanakanguriye abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu gihugu.

Abaturarwanda basabwe kandi gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima cyane gukaraba intoki inshuro nyinshi kandi neza no kuzirikana intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Minisante yanashyizeho ibwiriza rijyanye n’ibikorwa bishobora guhuza abantu benshi aho “Gushyingura kimwe n’andi mahuriro y’abantu benshi yihutirwa ntagomba kurenza abantu 10.’’

Umubare w'abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wageze kuri 41

Mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, Leta yashyizeho ingamba zizakomeza gushyirwa mu bikorwa zirimo guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze, gukuraho ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa.

Ku wa 21 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasohoye amabwiriza avuga ko ingendo zitari ngombwa zihagaritswe, abantu basabwa guhagarika gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa, uretse abatanga n’abashaka serivisi z’ingenzi zirimo kwivuza, guhaha, iza banki n’izindi.

Iryo tangazo rivuga ko “Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi."

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Minisante itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza, kohereza email kuri [email protected], gutanga ubutumwa bwa WhatsApp kuri +25088202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .