00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntaho bihuriye n’umutekano muke mu Karere- RDF ku mpamvu zo kwinjiza urubyiruko mu Nkeragutabara

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 August 2024 saa 11:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwashyizeho uburyo bushobora gufasha Urubyiruko rw’Abanyarwanda rubyifuza kwinjira mu murimo w’igisirikare nk’Inkeragutabara.

Inkeragutabara ni umwe mu mitwe ine igize Ingabo z’u Rwanda, nyuma y’Ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’ingabo zishinzwe ubuzima.

Uburyo bwo kwinjira mu Nkeragutabara bwari busanzwe ni igihe umuntu yahoze ari umusirikare mu buryo buhoraho ariko akaba ageze mu myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru. Iki gihe hagenwaga imyaka umuntu ashobora kumara akora nk’Inkeragutabara, akabona kujya mu kiruhuko cy’izabukuru gisesuye.

Kuri ubu Ingabo zashyizweho ubundi bubiri bushobora gufasha ababyifuza kujya mu Nkeragutabara. Ubwa mbere ni ubugenewe urubyiruko rubyifuza ariko rwujuje ibisabwa. Ubundi ni ubugenewe abantu bashobora kuba batari mu cyiciro cy’urubyiruko ariko bafite ubumenyi bwihariye.

Uru rubyiruko ruzajya rwinjira mu Nkeragutabara ariko ruri mu cyiciro cy’abashobora kwitabazwa mu bikorwa by’igisirikare.

Ku ikubitiro, Ingabo z’u Rwanda zahise zinashyira hanze itangazo rihagamagarira Urubyiruko rwifuza kwinjira mu Nkeragutabara kwiyandikisha. Abazitabira bazajya bamara amezi atandatu bahugurirwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.

Abarebwa n’iki cyemezo ni abarangije nibura amashuri yisumbuye, kugeza ku bafite impamyabumenyi zitandukanye za kaminuza. Abarangije Amashuri yisumbuye bagomba kuba batarengeje Imyaka 25, abarangije Amashuri y’ubumenyingiro (IPRC) bagomba kuba batarenge Imyaka 26, mu gihe abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza bagomba kuba batarenge imyaka 28.

Urubyiruko ruzasoza aya mahugurwa n’imyitozo ruzahabwa ipeti rya ‘private’. Nk’uko bisanzwe kandi ku bari mu ngabo mu buryo buhoraho, uru rubyiruko ruzajya ruzamurwa mu ntera, hashingiye ku bigenwa n’amategeko.

Urubyiruko ruzinjira mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe w’Inkeragutabara, ruzaba rufite amahirwe y’uko aka kazi rushobora kukabangikanya n’indi mirimo ya gisivile rusanzwe rukora kuko ruzajya rwitabira gusa imirimo ya gisirikare igihe bibaye ngombwa.

Igihe ruri mu mirimo ya gisirikare ruzajya rugengwa n’amategeko ya gisirikare, nirusubira hanze rugengwe n’amategeko areba abasivile.

Uru rubyiruko kandi igihe ruri mu mirimo ya gisirikare ruzajya ruhabwa umushahara n’ibindi bigenerwa abasirikare bari ku rwego rumwe.

Ntaho bihuriye n’ikibazo cy’umutekano muke mu Karere

Mu rwego rwo gusobanura neza iki cyemezo, kuri uyu wa Gatanu Tariki 16 Kanama 2024, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagiranye Ikiganiro n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambert Sendegeya.

Col Lambert Sendegeya yavuze ko iki cyemezo kigamije guha amahirwe urubyiruko rwifuza gutanga umusanzu warwo mu kubungabunga umutekano w’igihugu, ariko rutanyuze mu Ngabo zihoraho.

Ati “Igitekerezo cy’Inkeragutabara ntabwo ari gishya mu muryango nyarwanda, ni uburyo buhuriweho butuma abantu bari mu buzima busanzwe bahamagarwa kugira ngo bunganire abasirikare mu kurinda ubusugire bw’Igihugu.”

“Izi nshingano ziba zisaba ko Ingabo z’u Rwanda zihora zongererwa imbaraga zihamye zo guhangana n’ibyahungabanya umutekano n’ubusugire bw’Igihugu muri iki gihe ndetse n’icyizaza, ni muri urwo rwego rero Ingabo z’u Rwanda ziteganya kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda umutwe w’Inkeragutabara urubyiruko rushoboye kandi rufite ubushake rwakwitabazwa bibaye ngombwa mu kunganira abasirikare b’u Rwanda basanzwe bakora uwo murimo buri munsi.”

Abajijwe n’abanyamakuru niba iki cyemezo ntaho gihuriye n’ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yavuze ko nta sano bifitanye.

Ati “Ni ukugira ngo turusheho kongera ubunyamwuga mu gisirikare, naho ubundi ingabo turazifite kandi ziteguye kurinda ubusugire bw’igihugu, ariko kugira ngo duhe amahirwe abantu bashaka kwinjira mu gisirikare kandi bagakomeza akazi kabo gasanzwe. Biri mu bintu bigaragaza igisirikare cy’umwuga […] Ibibazo by’Akarere ntaho bihuriye n’iki gikorwa cyo kwinjiza abantu mu ngabo.”

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko by’umwihariko abazinjira mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe w’Inkeragutabara kubera ubumenyi bwihariye bafite, bo nta myaka ntarengwa izashyirwaho. N’Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubumenyi bwihariye bazaba bafite amahirwe yo kwinjira muri iki cyiciro cy’Inkeragutabara, bakazajya baza mu gihugu igihe bahamagawe.

Ni Ikiganiro cyitabiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga ndetse n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambert Sendegeya
RDF yatangaje ko urubyiruko rwahawe ikaze kwinjira mu mutwe w'Inkeragutabara
Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko by’umwihariko abazinjira mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe w’Inkeragutabara kubera ubumenyi bwihariye bafite, bo nta myaka ntarengwa izashyirwaho
Col Lambert Sendegeya yavuze ko iki cyemezo kigamije guha amahirwe urubyiruko rwifuza gutanga umusanzu warwo mu kubungabunga umutekano w’igihugu, ariko rutanyuze mu Ngabo zihoraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .