00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntacyo bimaze gucukura amabuye y’agaciro ugasenyera abaturage - Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 December 2024 saa 03:44
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe bugasiga busenyeye abaturage, bubateye indwara cyangwa bwangije ibidukikije aho batuye ntacyo bwaba bumaze, asaba ababukora kubahiriza ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije.

Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi mu Rwanda, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024. Iki cyumweru cyizihijwe ku nshuro ya karindwi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro “ntacyo bwaba bumaze igihe butaba buteza imbere abaturage.”

Ati “Ntacyo byaba bimaze gucukura amabuye y’agaciro ugasiga usenyeye abaturage b’igihugu, ntacyo byaba bimaze gucukura amabuye y’agaciro ugasiga usenye ibikorwa by’amajyambere byakozwe na guverinoma ndetse n’abaturage, nta n’icyo byaba bimaze gucukura ugasiga uteje indwara mu baturage.”

Yongeyeho ati “Ni ngombwa ko ducukura twubahiriza ibidukikije, twubahiriza ubuzima bw’abaturage b’aho dukorera ndetse n’ibikorwaremezo bihari.”

Gahunda ya Guverinoma igamije kwihutisha iterambere, NST2, iteganya ko umusuro w’amabuye y’agaciro uziyongera ukava kuri miliyari 1.1$ ukagere kuri miliyari 2,17$ mu 2029.

Dr. Ngirente yahamije ko kugira ngo bigerweho bisaba ko ubucukuzi bukorwa kinyamwuga kandi hatezwa imbere gahunda zo kuyongerera agaciro imbere mu gihugu.

Ati “Birasaba guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugakorwa kinyamwuga, bwubahiriza amategeko kandi bukagira icyo bumarira ababukoramo. Turasaba kandi gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu kuko iyo bigurishijwe hanze byongerewe agaciro birushaho kugirira akamaro igihugu natwe ababikoramo.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli, na Gazi (RMB), Francis Kamanzi yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugira uruhare mu iterambere ry’abaturage by’umwihariko mu bice by’icyaro aho bukorerwa.

Yavuze ko hari gutezwa imbere ubushakashatsi hagamijwe kureba ahandi hashobora kuboneka amabuye y’agaciro no kongerera ubushobozi laboratwari ku buryo igera ku bipimo mpuzamahanga.

Ati “Rio Tinto yasoje ubushakashatsi mu gihugu cyose ku mabuye ya Lithium n’andi bifitanye isano, bugaragaza ko ayo mabuye ahari mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Yahamije ko kugira ngo haboneke laboratwari zishobora gufasha gusuzuma ibigize amabuye y’agaciro yabonetse, hari iyubatswe i Kanombe kandi iri kuzamurirwa ubushobozi.

Ati “Mu rwego rwo gutanga serivisi za Laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, twubatse laboratwari ifasha gupima amabuye y’agaciro i Kanombe. Mu rwego rwo kugira ngo itange ibyangombwa byo ku rwego rwo hejuru, turi kuyongerera ubushobozi kugira ngo izagere ku rwego mpuzamahanga.”

Yagaragaje ko inzego zitandukanye zikora mu bucukuzi zinjiye mu bikorwa byo gukoresha ikoranabuhanga n’ibice bisigaye bikazatangira kurikoresha mu gihe cya vuba.

Kamanzi yanavuze ko umusaruro w’amabuye y’agaciro wakomeje kwiyongera mu 2024 bigaragaza ko uru rwego ruzakomeza kugira uruhare mu kongera amadovize mu Rwanda.

RMB ihamya ko izakomeza gushyigikira abashoramari bazashaka kwinjira ku isoko ry’u Rwanda bashaka kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro.

Kugeza ubu mu Rwanda hari uruganda rwa Luna Smelter Ltd rushongesha gasegereti na Gasabo Gold Refinery rutunganya zahabu.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahamije ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira abakora ubucukuzi buciriritse ngo bukorwe kinyamwuga
Abakora ubucukuzi mu Rwanda bari kwigira hamwe uburyo uru rwego rwarushaho kugira uruhare mu guteza imbere abaturage
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente asura bimwe mu bikorwa by'abacukuzi
Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare yari mu bitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasabye ko ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro biberaho guteza imbere abaturage aho kubangiriza
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yahamije ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira abakora ubucukuzi buciriritse ngo bukorwe kinyamwuga
Abakora ubucukuzi mu Rwanda bari kwigira hamwe uburyo uru rwego rwarushaho kugira uruhare mu guteza imbere abaturage

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .