Ntabwo wavuga ngo ibimenyetso dufite birahagije – RIB ivuga ku iperereza kuri Minisitiri Gatete

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Nyakanga 2020 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga K. Jeannot, yavuze ko iperereza rikomeje kuri Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, ariko bitavuze ko gukora iperereza ku muntu bisobanura kumukurikiranaho ibyaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Col Ruhunga yavuze ko mu rubanza rw’abaregwa guhombya Leta asaga miliyari 2 Frw barimo uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Christian Rwakunda; Uwari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza; Serubibi Eric wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) n’umucuruzi Rusizana Aloys, batunze agatoki Minisitiri Gatete ko ifatwa ry’icyemezo cyatumye bakurikiranwaho icyaha, yari arizi.

Col Ruhunga yavuze ko iyo umuntu atanzweho amakuru aba agomba gukorwaho iperereza, rikakugeza ku bimenyetso bishobora gutuma ukurikiranaho umuntu icyaha.

Yavuze ko kuba umuntu yakurikiranwa ari mu mwanya we cyangwa yakuweho, ibyo byaterwa ahanini n’ubushake bw’ufite ububasha bwo kumushyiraho.

Yakomeje ati “Ntabwo wavuga ngo ibimenyetso dufite birahagije ngo n’ufata icyemezo abe yagifata.”

“Iperereza riracyakorwa kandi nirisozwa nabyo muzabimenyeshwa, rishobora gusozwa ibimenyetso byo kumukurikiranaho icyaha bibonetse cyangwa bitabonetse, ibyo ni ibisanzwe.”

Abaregwa bavuze ko Minisitiri Gatete ari we wagiye ategeka ko hatumizwa inama zihuse zo kuganira n’umushoramari wari ufite inzu kugira ngo bumvikane igiciro kandi bikorwe mu gihe gito.

Nka Eric Serubibi wahoze ayoboye Ikigo Gishinzwe Imyubakire na we ufunzwe, yabwiye urukiko ko Gatete yamubwiraga ko ari kugenda gake muri iyo dosiye. Ngo yamubwiye ko nibatabikora vuba ingengo y’imari ishobora kutaboneka kandi iyo nzu yihutirwa ngo yimukiremo ikigo cya Leta.

Abaregwa babwiye urukiko ko batakabaye bafunzwe bonyine, mu gihe uwabategekaga ibyo bakora we ntacyo ubutabera bumubaza.

Serubibi n’umwuganira mu mategeko bagaragarije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp Gatete yamwandikiye amushimira kuri raporo y’iyo dosiye yari amaze kumuha, agira ati "Urakoze ariko dukeneye ko buri kimwe cyose kiba cyarangiye mu gihe cyagenwe."

Serubibi n’abamwunganira bavuze ko ibyo byerekana ko ibyo yakoze byose yabaga yabitumwe n’abamukuriye kandi yabahaga raporo.

Abaregwa muri iyi dosiye bafunzwe by’agateganyo, mu gihe urubanza rugikurikiranwa mu rukiko.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot avuga ko iperereza rikomeje kuri Minisitiri Gatete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .