Ntabwo umuntu agomba kuza muri PAC yumva ko itakurikiye – Depite Dr. Ngabitsinze yaburiye abayobozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), Dr Ndabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko abadepite basigaye bafite amakuru menshi, ku buryo bigoye ko umuyobozi yabajijisha bijyanye n’amakosa ajyanye n’imicungire y’umutungo mu kigo ayobora.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu kiganiro yatanze kuri RBA, aho yashimangiye ko mbere yo gutangira kwakira ibisobanuro by’abayobozi, abadepite bajya gushaka amakuru y’ibyagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Dr Ngabitsinze yashingiye ku bayobozi babiri barimo Batamuriza Anitha na Buhigiro Seth, baheruka gusohorwa muri PAC bazizwa amanyanga mu gusubiza ibyo babazwaga.

Yavuze ko umwe mu bayobozi ukora muri REB atari yarahaye serivisi abamugannye basabaga gufashwa gukoresha mudasobwa zapfuye, abadepite bashatse kumenya uwo muyobozi utaratanze serivisi yanga kwivuga, ubuyobozi buboherereza amazina ye ndetse bitahurwa ko arimo aho.

Dr Ngabitsinze ati “Icyo batari bazi ni uko twarimo tuvugana n’ubwo buyobozi dufite n’ibimenyetso, tubajije uwabikoze icyamuteye kudakora ako kazi kandi ari ibintu bimaze igihe ndetse banaza bamugana akabasubizayo, hanga kugira n’umwe uhaguruka ariko tubabwira ko mu mwanya muto tuza kubaha amazina y’uwabikoze.”

“Ntabwo byatinze ndayabaha, arahaguruka atangira kuvuga ko atabyibukaga neza ko ariwe, akomeza no kutemera. Iyo aza guhaguruka agaca bugufi akavuga ati ‘nemeye icyaha narakosheje’ twari kumubabarira, ariko yakomeje guhangana. Uwo na we rero yakwica imyumvire y’abandi, twamusabye ko yaba agiye.”

Dr Ngabitsinze yavuze ko abayobozi bagomba kumenya ko abadepite baba bafite amakuru ahagije ku hantu hose umutungo waba waranyerejwe cyangwa ugakoreshwa nabi, ku buryo bagomba kubibazwa.

Yakomeje ati “Ntabwo umuntu agomba kuza muri PAC yumva ko PAC itakurikiye kuko tuba twarasesenguye raporo, dufite amakuru menshi dusaba, ndetse n’icyiyongereyeho tuba twaragiye aho ibintu byakorewe, tuba dufite n’amashusho n’amajwi, ku buryo hari n’aho bigera tukabashyiriramo amajwi n’amashusho.”

“Tujya gushaka amakuru mu bantu bazi n’abo batazi, kuko byagaragaraga ko baba bazi ko twasomye gusa tutazi ibiri hanze, ariko mpamya ko icyabatunguye ari uko babonye amashusho y’abo batakekaga.”

Yatanze urugero ahakoreshejwe amashusho ubwo hakorwaga igenzura ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, ku bikorwa byacyo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Dr Ngabitsinze yakomeje ati “Hari hamaze hafi umwaka nta mazi, dusanga baraye bayashyizemo, umukozi wabo atubeshya ko amazemo amezi atandatu, ariko umuturage hirya ‘ati twavomye mu gitondo’, ibyo twarabiberetse.”

“Gukoresha umutungo w’igihugu bishobora kugira ibibazo bitandukanye, ariko iyo hajemo iyo myitwarire yo kubeshya, bihita bigaragara ko harimo ibyaha, bishobora kuba ari ibyaha byo gutuma bacirwa imanza ariko hari n’amakosa mu kazi abantu batakwihanganira. Iyo myitwarire ni yo ituma ito raporo ihora imeze kuriya.”

Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko iyo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta arangije gukora raporo, ayishyikiriza inzego zitandukanye zirimo Perezida Repubulika, Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha n’izindi, kandi iyo abayobozi barimo gusobanura imikoreshereze y’imari, Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha buba buri mu cyumba cya PAC, ku buryo utahuweho ibyaha akurikiranwa.

Ati “Iyo raporo yo itugezeho turayisesengura nk’uko na PAC nayo iyisesengura. Iyo tuyisesenguye rero, hazamo amakosa hakazamo n’ibyaha. Mu byaha rero niho Ubushinjacyaha buzira, tugasaba ko ubugenzacyaha butangira iperereza, n’Ubushinjacyaha bugakora ibyangombwa, tukaregera urukiko."

"Ariko nayo makosa nayo turayasesengura, tugashyikiriza raporo Minisitiri w’Intebe, na bo ntibagende gusa, bakazagira ibyo basobanura bitewe n’amakosa bakoze.”

Yakomeje avuga ko mu myaka ishize hari amafaranga menshi yagarujwe mu gukurikirana ibi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ndetse hari ababihamijwe barakatirwa. Minisiteri y’Ubutabera niyo ifite mu nshingano kugaruza amafaranga yanyerejwe.

Yakomeje ati “Nko muri iyi myaka itanu uhereye mu 2018 ugasubiza inyuma, iyo urebye mu madosiye Ubushinjacyaha bwakurikiranye bimunga ubukungu, tubona bwarakurikiranye amadosiye 770, muri ayo madosiye hagaragaramo abantu 999."

"Amadosiye 770 ni abahamwe n’ibyaha, aba 999 ni abo inkiko zahamije ibyaha bikaba byaragaragaye ko nta bundi buryo bwo kujya mu nkiko birenzeho. Amafaranga bahamijwe bagomba no kwishyura agera kuri miliyari 4.23 Frw.”

PAC ikomeje kumva ibisobanuro by’ibigo bitandukanye ku mikoreshereze y’umutungo, aho ibigo byatunzwe agatoki na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, abayobozi babyo bagomba gutanga ibisobanuro.

Dr Ngabitsinze yahamije ko abakoresha nabi umutungo w'igihugu bagomba kubibazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza