Yabivuze ubwo Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yifatanyaga n’u Rwanda n’Isi muri rusange mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku Biro Bikuru by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU. Ni ku nshuro ya 15 bikozwe kuko igikorwa nk’icyo cyateguwe guhera mu 2010.
Amb. Karamba yibukije uburyo umuryango mpuzamahanga wateshutse ku nshingano, ugatererana Abatutsi bicwaga, cyane cyane Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR zasize Abatutsi mu maboko y’abicanyi.
Yanibukije uburyo icyiswe ‘Opération Turquoise’ cyahanzwe n’Ingabo z’u Bufaransa cyaharuriye inzira abakoze Jenoside bagahunga, bakajya kwisuganyiriza mu Burasirazuba bwa RDC, aho bagikomeje umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere.
Ati “Uyu munsi abo bajenosideri barindiwe mu Burasirazuba bwa Congo barinzwe na FDLR ikomeje guteza ibibazo ku Rwanda. Ntabwo twakwemera ko ibyo binyoma n’uko guhakana bihindura ukuri kw’amateka yabayeho. Nk’uko Perezida Kagame yabivuze, amateka yandikishijwe amaraso ntabwo yasibwa n’ibinyoma.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibihugu n’umuryango mpuzamahanga byafatanya na Guverinoma y’u Rwanda n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), mu guta muri yombi no kujyana mu butabera abagize uruhare muri Jenoside, barimo n’abakomeje gukingirwa ikibaba n’ibihugu byabakiriye.
Amb Karamba yabwiye urubyiruko ko ari rwo rukwiriye kurinda amateka, rukigira ku mateka yaranze u Rwanda rukagaragaza ukuri, rukimakaza ubumwe ariko n’ubutabera bukitabwaho.
Ati “Amateka y’u Rwanda ni ibihamya by’uko igihugu cyakongera kwiyubaka, kigakira ibikomere ndetse kikanatwaza kabone nubwo cyaba cyaranyuze mu kaga gakomeye.”
Amb Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yavuze ko imyaka 31 ishize u Rwanda runyuze mu mateka ashaririye kurusha andi mu mateka ya muntu.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umusaruro w’urwango, ivangura ndetse no kwambura abantu ubumuntu byimitswe igihe kirekire.
Ati “Mu gihe twibuka abacu twabuze, tuzirikana n’imbaraga no kudaheranwa byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahitamo kongera kwiyubaka no kubaka igihugu.”
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko ari ngombwa guharanira amahoro no kurwanya ko ibyabaye byasubira aho ari ho hose by’umwihariko muri Afurika.
Uyu muyobozi uherutse mu Rwanda ubwo yari yitabiriye inama yigaga ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, yagaragaje uburyo rukomeje gutera imbere no kwimakaza ihangwa ry’udushya, yemeza ko ari urugero rw’ibishoboka muri Afurika mu bijyanye n’iterambere nyuma y’amateka rwanyuzemo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia, Birtukan Ayano, yagaraje ko mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye no kuzirikana ubudaheranwa bwaranze Abanyarwanda nyuma y’amateka ashaririye rwanyuzemo.
Ati “Mu myaka 31 ishize u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu kwiteza imbere no kubaka sosiyete ihamye ndetse yunze ubumwe. Rwateje imbere umuco w’ubwiyunge.”
Yavuze ko uko kwiyubaka, kudaheranwa n’agahinda byaranze abaturage b’u Rwanda no kwiyunga ari urugero rwiza rw’ibijyanye n’imbaraga zo kubabarira, kunga ubumwe ndetse no kubakira ubushobozi abagize sosiyete yari yarazahaye.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!