Ntabwo twakomeza kubeshya ngo turashoboye – Depite Ngabitsinze abwira abayobozi ba RAB

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bwasabwe gukora ibishoboka ntibuzongere kugera imbere ya Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta bwisobanura ku makosa.

Byagarutsweho kuri uyu wa 17 Nzeri 2019 ubwo ubuyobozi bwa RAB bwitabaga PAC kugira ngo busobanure amakosa agaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/19.

Iyo raporo igaragaza ko muri uwo mwaka RAB yagaragaweho amakosa ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu. Harimo amasezerano y’imishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa yasinyiwe amasezerano nta ngwate yo kurangiza imirimo, ziza gutangwa myuma zifite agaciro ka miliyoni 37Frw.

Hari amasoko ya miliyoni 135Frw yatanzwe nta nyigo yakorewe ndetse nyuma rwiyemezamirimo aza kwishyurwa atakoze imirimo uko bikwiye, amasoko RAB yatanze ku gaciro kari hejuru y’akari gateganyijwe harimo nk’ayagombaga gutwara miliyari 1.9Frw ariko ikayatanga kuri miliyari zisaga 4.2Frw n’ibindi

Iyo raporo kandi igaragaza ko RAB yakoze amakosa yo guha amasoko ibigo bitandukanye bigaragara ko hari andi byahawe bikayakora nabi.

Hari kandi amasoko atangwa akarenza igihe cyateganyijwe no gutanga amasoko nta masezerano ari hagati ya RAB n’ibigo byayahawe. Aha hatanzwe urugero ku isoko rya miliyari 2Frw ryahawe abantu batandukanye hagashira umwaka amasezerano atarasinywa.

Iyo raporo igaragaza ko hari amasoko RAB yagiye itanga mu byiciro bitandukanye itabimenyesheje ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) arimo irifite agaciro ka miliyoni 1,48Frw n’ibindi.

Ni ibibazo abadepite bagize PAC bavuze ko biteye inkeke kandi bikunze kiwsubiramo muri raporo zivuga kuri RAB, ugasanga ibisobanuro bihora ari bimwe.

Umuyobozi wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yemeye amakosa yagiye akorwa ariko asobanuro ko hafashwe ingamba ku buryo butanga icyizere ko atazakongera kugaragara.

Dr Karangwa yasobanuye ko akenshi byaterwaga no gukora ibintu hutihuti bitewe n’impamvu zitandukanye bigatuma amategeko adakurikizwa uko bikwiye.

Ati “Byatewe no gukora ibintu hutihuti ikibazo kivutse ariko ntiwubahirize amategeko, ntabwo biduha uburenganzira bwo kutubahiriza amategeko.”

Dr Patrick yavuze ko hari ikindi kibazo cyari mu kigo ayobora kijyanye n’ubushobozi bw’abakozi cyane cyane abashinzwe ubugenzuzi bw’imbere mu kigo, ku buryo wasangaga amakosa akorwa bikagera aho kuyakosora bitoroha, ariko ngo ubu birimo gukemuka.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko kubera amakosa ari muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakozwe n’ubuyobozi bwa RAB kandi ahora yisubiramo, yari yabanje kwanga kugira ibyo ayibazaho.

Ati “Nasomye Raporo ya RAB bambwiye ngo ni njye uzabaza ndavuga nti ’mwambabariye mukayinkiza’ kubera ko nabonaga bikaze.”

Ntabwo twakomeza kubeshya ngo turashoboye

Perezida wa PAC, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko RAB ikwiye guhindura imikorere aho gukomeza kubeshya ko ikora.

Ati “Tuze kumvikana ko ari inshuro ya nyuma muza muvuga ibintu bimwe. Kuko turabivuga buri gihe muri PAC n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta. Niba natwe ubwacu bitunaniye kugira icyo dukora kugira ngo ibintu bihinduke, ntabwo twakomeza kubeshya ubuyobozi bw’igihugu ngo turashoboye kandi tudashoboye.”

Ngabitsinze yavuze yo iyo ushoboye byigaragaza waba utanashoboye nabyo bikigaragaza ariko muri RAB ho bigaragara ko byananiranye.

Dr Ngabitsinze yavuze ko buri gihe ubuyobozi bwa RAB butanga ibisobanuro byo kuvuga ngo ’turi mu bibazo’, ijambo rimaze kurambirana kubera kuvugwa inshuro nyinshi.

Abadepite bagize PAC bakira abayobozi ba RAB
Depite Ngabitsinze yavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bwa RAB butuma amafaranga y'igihugu akoreshwa nabi
Depite Ntezimana Jean Claude arimo gutanga igitekerezo
Depite Uwimanimpaye arimo gutanga igitekerezo
Dr Karangwa yemeye ko ari amakosa yakozwe, yemerera PAC n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ko azakosorwa
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro mu bitabiriye kumva ibisobanuro bya RAB

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza