00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntitwaba indorerezi: Itorero ry’Abangilikani ryahagurukiye ibibazo byugarije umuryango

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Abayobozi b’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda [EAR], bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu bazaganiriramo ndetse bakanafata imyanzuro ku buryo bwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango birimo za gatanya, abana b’abakobwa basambanywa, urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’ibindi.

Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, witabirwa n’Ubuyobozi Bukuru bw’iri torero ndetse n’abapasiteri baryo barenga 1500. Uri kubera i Masaka ahari Kaminuza ya Gikirisitu ishamikiye ku Itorero rya Anglikani ry’u Rwanda.

Umushumba Mukuru wa EAR, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda yavuze ko bahisemo gukora uyu mwiherero kugira ngo nk’abakozi b’Imana, Abashumba, bahumeke umwuka umwe, kandi batekereze kimwe bongere kwegera Imana no kuyitega amatwi.

Ati “Ni umwanya wo kongera kwisuzuma, wo gusuzuma imirimo yacu no gusubiza amaso yacu inyuma kugira ngo tugire ibyo dushimira Imana ariko tugire n’ibyo twikubitaho agashyi.”

Umwiherero nk’uyu waherukaga kuba mu myaka itanu ishize. Kuri Musenyeri Dr Mbanda, ngo uyu wagiye uba umwanya wo guhuriza hamwe Abayobozi n’Abapasiteri b’iri torero.

Ati “Imyiherero yabanjirije uyu yatanze umusaruro, twabashije guhurira hamwe nk’Abapasiteri tukagira icyo nakwita imikoranire isa mu itorero, tukongera kwiyibutsa no kurushaho kuza hamwe nk’itorero rimwe. Bidufasha kugira ngo abantu barusheho kugira imirongo migari bagenderaho.”

Ntabwo twakomeza kuba indorerezi

Mu biteganyijwe kuganirwaho muri uyu mwiherero harimo ibibazo byugarije umuryango birimo urubyiruko rwishobora mu biyobyabwenge, za gatanya zikomeje gufata indi ntera mu miryango n’ibindi.

Musenyeri Dr Mbanda ati “Ikintu cy’umuryango mwese murabizi ko ari ikintu kiduteye ikibazo muri iki gihugu cyacu, urubyiruko murabizi ko narwo dukwiye kurwitaho, amarerero n’amashuri y’incuke ni ibintu tugomba gushyira imbere no kwitaho cyane.”

Archdeacon Kabaragasa Jean Baptiste, wo muri Diyosezi ya Shyira yagize ati “Hari ibibazo ubona byo kutumvikana kw’abashakanye bituma imiryango ihora ishwana ugasanga hariho ugutandukana kwa buri gihe, hari ibyo ubona abana b’abakobwa bahohoterwa bagasambanywa, bagaterwa inda.”

“Ibyo byose ni ibibazo itorero riba rigomba kwiga rigashakira ingamba zirambye kuko tuba dushaka ko tugira Abakirisitu bazima.”

Rev Conon Mukamusoni Patricia wo muri Diyosezi ya Kigali yagize ati “Hakwiye kwibanda cyane ku ihame ry’uburinganire no kuzamura umwana w’umukobwa no mu itorero.”

Rev Conon Kayijuka Emmanuel uyobora Diyosezi ya muri Kigali yagize ati “Ntabwo tugomba kuba indorerezo ku bibazo biriho byugarije Umuryango Nyarwanda […] umuntu wese akubuye iwe, Isi yose yaba ikubuye, ni iki kindeba rero kugira ngo ubukene buveho, ni iki kindeba kugira ngo ingo zubakike zubakwe, abana bajye mu mashuri, abagabo n’abagore babane barasezeranye byubahirije amategeko […]”

Yakomeje agira ati “Ibyo bibazo byose bitandukanye nanjye birandeba nk’umuntu wese noneho by’umwihariko nk’umuntu ufite ubutumwa bwa Kristu, hari icyo ngomba gukora ngo ibyo bibazo byose bibonerwe umuti.”

Muri uyu mwiherero kandi abayobozi ba EAR bararebera hamwe ibikorwa byagezweho mu gihe cy’imyaka ine ishize birimo kunguka Diyosezi ebyiri ubu zikaba zimaze kuba 13 ndetse na Paruwasi zirenga 500.

Harimo kandi kuba bariyubakiye Kaminuza ya East African Christian College (EACC), kugeza ubu itanga amasomo atandukanye arimo Ubuhanga mu mikurire y’abana (Children Development) Iyobokamana, Gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’amajyambere n’ibindi bigezweho ku isoko ry’umurimo.

Ibikorwa bya EAR bikora mu ngeri zitandukanye z’ubuzima binyuze mu mashuri, amavuriro n’ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Itorero ry’Abangilikani [Église anglicane au Rwanda] rikorera ibikorwa by’ivugabutumwa mu Rwanda kuva mu 1918 , gusa ryaje kwemezwa ku mugaragaro mu 1925.

Mu 1975 ryahise ritangiza Diyosezi ya Kigali n’iya Butare, icyo gihe ryitwaga EER [Eglise Episcopale au Rwanda], izina ryaje guhindurwa mu 2007 rikaba EAR.

Ba Musenyeri bo mu Itorero ry'Abangilikani bitabiriye uyu mwiherero
Abayobozi b'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, bari mu mutambagiro mbere yo gutangira umwiherero
Abapasiteri baturutse hirya no hino mu gihugu bitabiriye uyu mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .