Perezida ntiyashyiraho abaminisitiri ngo ashyireho n’ushinzwe WhatsApp: Uwizeyimana yasubije Depite Habineza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Abakurikira Depite Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibiganiro atanga muri iyi minsi, ntibasiba guhura n’ubusabe bwe bwo guhabwa imyanya muri guverinoma nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.

Mu matora y’abadepite yabaye umwaka ushize, ku nshuro ya mbere amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi; DGPR na PS Imberakuri byabonye imyanya ine [ibiri kuri buri mutwe], iyi ntambwe akaba ari yo Depite Habineza ashingiraho avuga ko ibaha n’uburenganzira bwo kujya muri guverinoma.

Depite Habineza avuga ko bibutsa iyubahirizwa ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo zaryo ebyiri; iya 10 ijyanye n’amahame remezo abanyarwanda biyemeje kugenderaho harimo iryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize.

Hari kandi ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga, ahavuga ko abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana by’abagize Guverinoma.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere, byari impaka zikomeye hagati ya Depite Habineza n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode.

Depite Habineza ati “Iyo tubirebye dusanga twebwe nk’ishyaka rishya ryinjiye mu nteko ndetse n’irindi rya kabiri rya PS Imberakuri nk’amashyaka mashya yinjiye mu nteko, tubona mu nzego zose za leta nta handi tubarizwa uretse mu nteko ishinga amategeko kandi inteko yari intambwe ya mbere yo kugira ngo iryo hame rizashobore kuba ryakubahirizwa”.

Akomeza agira ati “Tuributsa itegeko nshinga ko ari ibintu abanyarwanda bose biyemeje. Hari ingingo ikwiriye kubahirizwa kurushaho”.

Avuga ko gusaranganya ubutegetsi bidaturuka mu Itegeko Nshinga gusa kuko Umuryango FPR Inkotanyi umaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu, wiyemeje gusangira ubutegetsi n’indi mitwe ya politiki yose itaragize uruhare muri jenoside.

Igisobanuro cy’ubusabe bwa Habineza mu rwego rw’amategeko

Mu kiganiro Imboni cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yasobanuye byinshi ku byibazwaga ku busabe bwa Depite Habineza n’ishyaka rye.

Uwizeyimana yasobanuye ko ‘Mu mitwe ya politiki iri mu nteko ishinga amategeko, ni hamwe mu ho Perezida wa Repubulika ashobora gukura abaminisitiri’.

Ati “Ubu mu nteko ishinga amategeko turamutse dufite amashyaka 40 ari mu gihugu kandi birashoboka kuko nta nyirantarengwa twashyizeho y’amashyaka tugomba kugira mu gihugu, aya mashyaka yose akaba ari mu nteko ishinga amategeko, niba Frank yibaza ko ishyaka ryose riri mu nteko rifitemo imyanya cyangwa umwanya rigomba kujya muri guverinoma, iki gihugu cyagira guverinoma y’abaminisitiri bangahe?”

“Gushyiraho ba Minisitiri bifite n’ingengo y’imari bigendana. Ntabwo Perezida yashyiraho abaminisitiri ngo ashyireho na Minisitiri ushinzwe WhatsApp gusa, ushinzwe imbuga nkoranyambaga ngo kugira ngo amashyaka yose ari mu mutwe w’Abadepite akunde ajye muri guverinoma”.

Uwizeyimana yakomeje asobanura ingingo ya 116 y’Itegeko Nshinga ku ishyirwaho ry’abagize Guverinoma, aho ivuga ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.

Ati “Iha Umukuru w’Igihugu ububasha ndakumirwa bwo gushyiraho abagize Guverinoma, ntabwo itegeko nshinga rigena umubare wa za Minisiteri zigomba kubaho, Perezida niwe uzigena”.

Ingingo ya 62 y’Itegeko Nshinga kandi inavuga ko ‘Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma’.

Iyo Perezida yiyamamaza aba afite icyerekezo ashaka kuganishamo igihugu, icya mbere ashingiraho mu gutoranya abagize Guverinoma ni ubushobozi.

Uwizeyimana ati “Kuvuga ngo uyu muntu afite ubushobozi buzatuma amfasha gushyira mu bikorwa porogaramu nagejeje ku baturage igihe niyamamazaga ari nacyo gituma iyi ngingo itamuzirika mu mitwe ya politiki, ikavuga ko n’undi utari mu mutwe wa politiki ashobora gushyirwa muri guverinoma”.

Avuga ko igikuru mu gusangira ubutegetsi ari uko ishyaka ryagize imyanya myinshi ritarenza 50% y’abagize guverinoma kandi kugeza ubungubu iryo hame ishyaka rya FPR riyoboye igihugu, riryubahiriza.

Ati “Iri tegeko nshinga rirubahirizwa uko riteye 100%”.

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo kuba yanashyira muri guverinoma undi muntu wo mu ishyaka ritari no mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko icyo yarebye atari uko uwo muntu ari mu ishyaka ahubwo ari ubushobozi.

Ishyaka kandi rishobora kuba riri mu nteko abaririmo bagashyirwa muri guverinoma hatarebwe ishyaka ahubwo ari ubushobozi.

Gusangira ubutegetsi ntibireberwa muri guverinoma gusa

Depite Habineza avuga kandi ko “Itegeko rivuga ko gusaranganya ubutegetsi byubahirizwa mu nzego za leta hakurikijwe amahame remezo. Inzego za leta ntabwo ari guverinoma gusa, hari izindi nzego; iz’ibanze, ba Guverineri, ba Ambasaderi n’ibindi byinshi”.

Kuri iyi ngingo Uwizeyimana yamusubije ko “Ntabwo turi bujye mu bakozi ba leta ngo tujye tuvuga ngo ubwo watsinze ikizamini ari uwo muri FPR cyangwa Green Party, turashaka kuhashyira uwaha. Ntekereza ko hari ibintu bibiri bigomba kugira aho bihurira, tugomba kugira umunzani hagati y’ubushobozi n’umutwe wa politiki”.

Yagiriye inama Depite Habineza yuko niba abona Itegeko Nshinga ritubahirizwa ashobora kubitangira ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga, kuko ari cyo rubereyeho cyangwa akandikira Perezida wa Repubulika ushyiraho guverinoma.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Uwizeyimana Evode, avuga ko gushyiraho guverinoma ari ububasha bwa Perezida wa Repubulika
Depite Habineza Frank arifuza ko ishyaka rye rishyirwa muri guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .