00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko kuvura Malaria - Dr. Bizimana

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 March 2025 saa 07:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari urugendo ruhoraho kuko abayifite bahora biyuburura, asaba abantu, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwiga gukomera no gukomezanya mu gihe hari ababibasiye.

Dr. Bizimana ubwo yaganiraga n’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali, rwamubajije impamvu hari urubyiruko rugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kandi rwaravutse nyuma yayo ndetse n’icyakorwa ngo iranduke burundu.

Minisitiri Dr. Bizimana yababwiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari ikintu gihererekanywa ku buryo bamwe mu rubyiruko bayikomora ku babakikije.

Yavuze ko kandi bifata urugendo kugira ngo iranduke burundu kuko no mu bindi bihugu byabayemo Jenoside bagihanganye n’ihakana n’ipfobya ryayo nyuma y’imyaka myinshi.

Ati “Ntabwo kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko kuvura Malaria ngo baze baguhe ikinini cyangwa bagutere urushinge ikire. Bisaba igihe cyo kwigisha, gusobanura, gushyiraho umurongo wo kubanisha Abanyarwanda bose n’ibindi. Ni byo u Rwanda rwubatse kandi rukomeza kubaha.”

Yakomeje ati “Abasaritswe n’irondabwoko, urwango n’amacakubiri bafitiye Abatutsi barahari ntimukeke ko bazanashira ngo tubyuke dusange barangiye. Nk’ubu Jenoside yakorewe Abayahudi imaze imyaka irenga 75 ibaye ariko abavutse nyuma yayo cyane na bo barayipfobya.”

Yavuze ko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa rugasobanurirwa ukuri, rukitandukanya n’iyo ngengabitekerezo.

Yavuze kandi ko abarokotse Jenoside bakwiye gukomera kugira ngo badakomeretswa n’abagifite ingengabitekerezo yayo by’umwihariko abadatanga amakuru y’ahari imibiri y’ababo bishwe.

Yerekanye uburyo mu myaka 31 Jenoside ihagaritswe, Leta nta ko itagira ngo isabe abantu gutanga ayo makuru bamwe bakayatanga ariko abandi bakinangira.

Ati “Abinangira barahari babaye muri politiki y’urwango, hari abo rumereye nabi cyane kandi ari bakuru. Abo rero amakuru ntabwo bazayatanga ariko mwebwe nimukore urugendo rwo kubyakira no gukira bye gukomeza kubakomeretsa.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye abantu gukomera no gukomezanya imbere y'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .