Muri izi ngendo itsinda ry’Abasenateri ry’u Rwanda ryasuye ibihugu by’i Burayi birimo Denmark, Suède, Norvège na Finland kuva ku wa 10-15 Werurwe 2025.
Iri tsinda ryasobanuriye Abadepite n’abayobozi mu nzego zitandukanye ikibazo cya FDLR iteza umutekano muke ku Rwanda, n’uburyo yagabye ibitero birenga 20 kuva mu 2018, kugeza ubwo ihuriro rya FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro barashe mu Rwanda bakica abantu 16, abandi 177 bagakomereka muri Mutarama 2025 ariko ntihagire igihugu cy’i Burayi kibyamagana.
Senateri Kaitesi yavuze ko igihugu kitakwihanganira “guterwa Abanyarwanda bakicwa kandi igihugu gifite inshingano zo kubarinda.”
Sena y’u Rwanda yashimangiye ko hazakomeza gukorwa ibishoboka byose ngo mu matsinda y’ubucuti no gusurana hagati y’abagize Inteko zishinga amategeko habeho ibiganiro bigamije ko ikibazo cy’u Rwanda na RDC cyumvikana neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!