00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Nyamagabe ntiyatunguwe no kuba ayobora akarere gakennye cyane mu gihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 April 2025 saa 04:21
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko batatunguwe n’igipimo cy’ubukene buri mu karere ayoboye, kuko mu myaka yari yabanje hari ibarura bakoze babona ibipimo bijya gusa n’ibyo.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7), bwagaragaje ko aka karere gakennye kurusha utundi ku rugero rwa 51,4%.

Niyomwungeri Hildebrand yabigarutseho ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, yemeza ko bagiye kwiga ibyo bakora ngo aka karere kagabanye ikigero cy’ubukene mu baturage bagatuye.

Ati “Ntabwo byadutunguye cyane kuko mu ibarura twakoze mu mwaka wa 2022 urangira, ubwo twatangiraga gahunda yo kwivana mu bukene, byagaragaraga ko turi hejuru ya 51,4% yagaragaye mu bushakashatsi bwa 2024. Bivuga ko imbaraga twakoresheje guhera mu 2022 kugera 2023 ubwo mu gihe cy’imyaka ibiri zagabanyije ikigero cy’ubukene kuko icyo gihe twibonaga turi nko kuri 53% tugera kuri iyi 51,4% yagaragajwe.”

Meya Niyomwungeri yavuze ko gahunda bashyizeho zitakuye umubare munini mu bukene, bityo hakenewe kongera imbaraga mu byazamura imibereho y’abaturage.

Ati “Turabanza dukore ubusesenguzi turebe ni iki dukeneye gukora, abo tugomba gufatanya noneho nyuma turebe kubera iki twakoresheje imbaraga nyinshi ariko ubu zikaba zigaragaza ko zitagabanyijeho umubare munini w’abo tuvana mu bukene kugira ngo uriya mubare nawo ugabanuke.”

Yashimangiye ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 na wo bazawukoresha mu bikorwa byo kuvana abaturage mu bukene ku buryo hari benshi bazabwigobotora.

Imibare igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwavuye kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

Ubukene mu bice by’imijyi bugeze kuri 16,7% mu gihe mu bice by’icyaro bugeze kuri 31,6%. Ubukene bukabije mu mijyi buri kuri 3,1% mu mijyi mu gihe mu byaro bugeze kuri 6,4%.

Uturere 10 dukennye kurusha utundi ni Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu, na Karongi.

Meya Niyomwungeri yavuze ko batatunguwe no kwisanga bayoboye urutonde rw'uturere dukennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .