Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7), bwagaragaje ko aka karere gakennye kurusha utundi ku rugero rwa 51,4%.
Niyomwungeri Hildebrand yabigarutseho ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, yemeza ko bagiye kwiga ibyo bakora ngo aka karere kagabanye ikigero cy’ubukene mu baturage bagatuye.
Ati “Ntabwo byadutunguye cyane kuko mu ibarura twakoze mu mwaka wa 2022 urangira, ubwo twatangiraga gahunda yo kwivana mu bukene, byagaragaraga ko turi hejuru ya 51,4% yagaragaye mu bushakashatsi bwa 2024. Bivuga ko imbaraga twakoresheje guhera mu 2022 kugera 2023 ubwo mu gihe cy’imyaka ibiri zagabanyije ikigero cy’ubukene kuko icyo gihe twibonaga turi nko kuri 53% tugera kuri iyi 51,4% yagaragajwe.”
Meya Niyomwungeri yavuze ko gahunda bashyizeho zitakuye umubare munini mu bukene, bityo hakenewe kongera imbaraga mu byazamura imibereho y’abaturage.
Ati “Turabanza dukore ubusesenguzi turebe ni iki dukeneye gukora, abo tugomba gufatanya noneho nyuma turebe kubera iki twakoresheje imbaraga nyinshi ariko ubu zikaba zigaragaza ko zitagabanyijeho umubare munini w’abo tuvana mu bukene kugira ngo uriya mubare nawo ugabanuke.”
Yashimangiye ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 na wo bazawukoresha mu bikorwa byo kuvana abaturage mu bukene ku buryo hari benshi bazabwigobotora.
Imibare igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwavuye kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
Ubukene mu bice by’imijyi bugeze kuri 16,7% mu gihe mu bice by’icyaro bugeze kuri 31,6%. Ubukene bukabije mu mijyi buri kuri 3,1% mu mijyi mu gihe mu byaro bugeze kuri 6,4%.
Uturere 10 dukennye kurusha utundi ni Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu, na Karongi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!