Nyuma y’igihe bisabwa, ku wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, u Bubiligi bwavuye ku izima bushyikiriza umuryango wa Patrice Emery Lumumba waharaniye ubwigenge bwa RDC, iryinyo rye.
Hari hashize imyaka irenga 60 abenshi mu Banye-Congo n’Umuryango wa Lumumba basaba kubwirwa amakuru y’urupfu rwe ndetse bakanasaba guhabwa n’ibice by’umubiri we byaba bisigaye.
Iri ryinyo ryatanzwe riri mu isanduku nk’aho ari umubiri wose urimo, itwarwa n’abagabo batandatu, mu cyubahiro gihabwa umubiri w’umunyacyubahiro.
Mu butumwa burebure yanyujije kuri Twitter, Rutaremara yavuze ko Lumumba yakundaga igihugu cye, ashaka kukibohora no guhagarika ba Runyunyuzi bakiryaga, akagiha amajyambere ashingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Icyo gihe ngo yashakaga ko ibihugu bitarabona ubwigenge bibugeraho, ariko agashaka n’ubumwe bwa Afurika no kubohora Afurika yose arwanya ba mpatsibihugu.
Yakomeje ati "Patrice Emery Lumumba yashakaga ko Afurika itera imbere, bishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, Afurika yose igatera imbere ikagira agaciro. Mpatsibihugu iramutanga, Abanyamerika, Ababiligi na Mobutu baramwica kugira ngo atazaboneka umubiri we bawushyira muri acide."
"Kugira ngo ibitekerezo bya Patrice Emery Lumumba bitazagaruka muri Congo n’ahandi muri Afurika bashyizeho Mobutu n’abandi bameze nka we mu bihugu bya Afurika, barwanya ibitekerezo bya Lumumba na (Kwame) Nkrumah."
Rutaremara yavuze ko nyuma y’imyaka 61 "Mpatsibihugu n’Ababiligi" bibwiye ko bagaruye iryinyo rya Lumumba gusa.
Yakomeje ati "Bibwiye ko bagaruye iryinyo rya Lumumba gusa. Nyamara bagaruye roho (spirit) ya Lumumba ije kutwibutsa twese Abanyafurika n’Abanye-Congo ko Afurika itaribohora. Congo ifite abanyabwenge benshi, ikagira n’urubyiruko rushoboye, Lumumba aje kubibutsa ko bakwiye guhaguruka bakabohora Congo nk’uko yari yabitangiye."
"Abanyarwanda n’Abanyafurika Lumumba aje kutwibutsa ko dukwiye guhaguruka tukubaka ubumwe bwa Afurika, kandi Abanyafurika barabishoboye, ikibuze ni ubushake."
6/9. Nyuma y’imyaka 61 Mpatsibihugu n’Ababiligi bibwiye ko bagaruye iryinyo rya Lumumba gusa, Nyamara bagaruye spirit ya Lumumba ije kutwibutsa twese Abanyafurika n’Abanyekongo ko Afurika itaribohora.
— Tito Rutaremara (@titorutaremara4) June 21, 2022
Rutaremara yavuze ko nk’u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rufite perezida ushyize imbere kubaka Afurika, ku buryo Abanyarwanda bakwiye kumujya inyuma ngo yubake u Rwanda, "afashe n’abandi kubaka Afurika."
Iryinyo rya Lumumba wishwe afite imyaka 34, ni cyo gisigazwa cy’umubiri we gisigaye kugeza ubu, nyuma y’uko ibindi byose bitwitswe muri acide bikozwe ku kagambane k’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Soma: Impamvu iryinyo rya Lumumba aricyo gice cy’umubiri we gisigaye


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!