Nta tegeko twashyizeho rikangurira abarimu kwimura abana batabikwiriye-REB

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko nta tegeko na rimwe leta yigeze ishyiraho rituma abarimu bimura abana bose n’abatatsinze mu cyiswe “Promotion Automatique”.

Yabwiye abarimu babivuga n’ababikora atari byo bakwiye kwisubiraho.

Mu minsi ishize bamwe abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri babwiye IGIHE ko kimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho neza harimo kuba basabwa kwimura abana bose nubwo baba batatsinze.

Aba barezi bavuga ko basabwa gusibiza abana bangana na 5% mu kigo cyose akaba ari nayo ntandaro yo kwimura abana kabone nubwo baba bafite amanota make.

Dr Ndayambaje uyobora REB, avuga ko leta nta tegeko rizwi yasohoye rituma abarimu bimura abana bose n’abatsinzwe, avuga ko n’ababikora bakwiriye kubireka.

Ati “Narabajije ngo muzanyereke ibaruwa izwi leta yashyize hanze isaba abarimu kwimura abana bose.”

Dr Ndayambaje yakomeje avuga ko kuri ubu abana bangana na 13.4% mu mashuri abanza basibira naho mu mashuri yisumbuye hakaba hasibira 1.7%, iyi mibare ikaba ari myinshi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Gusibira k’umwana bikwiye kubazwa mwarimu n’umubyeyi

Dr Ndayambaje yakomeje avuga ko ubundi gusibira k’umwana byakabajijwe mwarimu n’umubyeyi ngo kuko iyo umwana asibiye biba bisobanuye ko hari ibyo yakigishijwe ariko atabonye neza.

Ati “Iyo umwana yaje ku ishuri ntabwo aba yaje gusibira aba yaje kwiga twakagombye gukora ibishoboka byose uwo mwana tukamukurikirana tukamufasha kubera ko nk’uko tubizi ntabwo tugira ubushobozi bungana, ariko buri wese mu bushobozi bwe aba afite ibyo akwiriye kumenya bivuze ko abarimu n’abanyeshuri hari ibyo tuba tutahaye abana.”

Dr Ndayambaje yavuze ko mu mpamvu zindi zituma mu mashuri abanza haboneka umubare munini w’abana basibira harimo kuba muri aya mashuri hakirimo abana bari hejuru y’imyaka y’ubukure batagakwiye kwiga muri aya mashuri bakiyigamo bangana na 37.5%

Ati “ Abo bana ubundi bagakwiriye kuba baragiye kwiga mu mashuri yisumbuye none biga mu mashuri abanza, iyo ugiye kureba ahanini aba bana barengeje imyaka yo kuba bari mu mashuri abanza bakiyirimo, nibo usanga bakora nabi mu bizamini bitandukanye, nibo usanga bari inyuma.”

Yavuze ko zimwe mu mpamvu zibitera zirimo kuba umwana yari yaravuye mu ishuri akagenda akamara nk’imyaka ibiri akagaruka ubwonko bwe butakibasha gufata vuba, ikindi ngo kuba aba bana baba batarize amashuri y’inshuke nabyo ngo bibagiraho ingaruka.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi yasabye abanyamakuru gutanga amakuru ku bikorwa bigenda neza n’ibitagenda neza mu burezi kugira ngo bikosorwe ibindi byishimirwe.

Kuri ubu abana bata ishuri mu Rwanda bangana na 6.7% mu gihe leta yifuza ko iyo mibare yagabanuka ikagera kuri 1.7% muri 2024.

Dr Ndayambaje yavuze ko nta tegeko leta yigeze itanga ryo kwimura abanyeshuri batatsinze
Abayobozi n'abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku rwego rw'uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza