00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta tangazamakuru, abayobozi twaba tumeze nk’abakinira mu nzu-Minisitiri Gatabazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 April 2022 saa 05:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimye umusanzu w’itangazamakuru mu iterambere ry’u Rwanda, avuga ko ridahari byagorana kugera ku iterambere ryifuzwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, ubwo yafunguraga inama yahuje inzego z’abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru, irebera hamwe uko itangazamakuru ry’u Rwanda rihagaze; ibibazo birigaragaramo n’uko byashakirwa ibisubizo.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye itangazamakuru kuko izi ko ridahari, imikoranire y’abayobozi n’abaturage yagorana.

Ati “Itangazamakuru ridahari, abayobozi ibyo dukora twaba tumeze nk’abakinira mu nzu kuko abayobozi turatekereza, tugasuzuma, tugafata ibyemezo ariko ibyemezo dufata buri munsi biba bigamije kugera ku muturage kugira ngo imibereho ye itere imbere n’igihugu gitere imbere.”

“Dukoze rero nta tangazamakuru, byazagorana ngo ibyo dushaka ko abaturage bageraho byagerwaho.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi bakwiriye kumva ko ari inshingano zabo korohereza itangazamakuru, aho kumara umwanya bahanganye naryo kuko ryagaragaje amakosa bakoze.

Ati “Aho kugira ngo ute igihe wibaza impamvu umunyamakuru yanditse inkuru , uzashyire imbaraga mu gutanganya neza ibyo yanditse kuko yabikumenyesheje. Guverinoma y’u Rwanda yemera ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu iterambere, ni nayo mpamvu hashyizweho gahunda nyinshi zigamije kuriteza imbere.”

Yabasabye abanyamakuru guharanira kugira ubunyamwuga mu byo bakora kandi bakagerageza guha impande zose ijambo no kubaza abaturage uruhare rwabo mu bibakorerwa.

René Anthère Rwanyange, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko amategeko yorohereza itangazamakuru yashyizweho ariko hakenewe n’umusanzu mu kurifasha kwigira mu bijyanye n’ubushobozi.

Ati “Amategeko arahari arakoze, ni meza ariko ku bijyanye no kwigira kw’itangazamakuru haracyari ikibazo. Urebye urugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga Leta yarafashije izindi nzego kwiyubaka zirakomera ariko itangazamakuru ryirwanyeho n’uyu munsi. Leta ikwiriye kureba muri gahunda ziri gutegurwa, bakareba uko bagenza itangazamakuru.”

Yavuze ko bishobora kunyura mu ishyirwaho ry’ikigega gishinzwe gutera inkunga itangazamakuru n’izindi gahunda zo kuryubakira ubushobozi.

Umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Bakina Wellars, yavuze ko ku ruhande rw’uburezi bakora ibishoboka byose ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ibintu bijyanye n’uburezi, ntabwo ushobora kuvuga ko wigisha udakoranye n’abari mu mwuga kuko nk’ibijyanye n’amasomo mashyashya cyangwa se kuyavugurura, ni uko habaho kureba ibikenewe ku isoko ry’umurimo, ababivuga ni abari mu mwuga. Iyo mikorabire rero ni ingenzi.”

Abanyamakuru kandi basabwe uruhare mu migendekere myiza y’inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zihuriye mu muryango Commonwealth, teganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abanyamakuru nk’abandi banyarwanda bose, bakenewe gufasha abazaza mu Rwanda kuhisanga no kumenya byinshi byiza birwerekeyeho.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Guverinoma yumva neza agaciro k'itangazamakuru
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), yasabye abanyamakuru kuzagira uruhare rukomeye mu migendekere myiza ya CHOGM
Hagaragajwe ko ibinyamakuru byo mu Rwanda bikeneye kubakirwa ubushobozi bw'amikoro kugira ngo bikmeze gutanga umusanzu mu iterambere
Inzego zitandukanye ziyemeje gukomeza gufatanye ngo itangazamakuru ritere imbere
Abanyamakuru bamenyeshejwe ko hari politiki nshya y'itangazamakuru iri gutegurwa yitezweho gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .