Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zageze i Maputo mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo y’abaturage, igamije kwamagana intsinzi ya Daniel Chapo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga yavuze ko aya makuru nta shingiro afite.
Ati “Ntabwo aribyo twe turi muri Cabo Delgado. Uduce dukoreramo twose turazwi ni Palma, Mocimboa da praia, Macomia na Ancuabe. Utwo nitwo duce baduhaye.”
Brig. Gen Ronald Rwivanga yakomeje avuga ko ibiri kuvugwa ari ibihuha kuko nta musirikare w’u Rwanda urakandagira i Maputo, ndetse ashimangira ko bitigeze bihagarika ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado.
Ati “Akazi turi kugakora ubu turanahuze cyane rwose, turi guhangana n’ibisigisigi by’izo nyeshyamba zagiye zitatana hirya no hino. Ibiri kubera Maputo ntaho duhuriye na byo. Nta musirikare wacu urakandagira muri ibyo bice, ni ibihuha biri aho gusa.”
Yongeyeho ati “Nta ngaruka byagize (ku bikorwa bya RDF i Cabo Delgado). Dufite ibice dukoreramo ari naho twibanda ku nyeshyamba, ibiri kubera i Maputo ntaho bihuriye natwe.”
Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique muri Cabo Delgado mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado. Iyi ntara yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu, bituma ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga.
Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko abari gukwirakwiza ibi bihuha by’uko ingabo z’u Rwanda ziri i Maputo, ari abadashaka amahoro.
Ati “Ibyo aribyo byose ni abashaka kurwanya amahoro. Ni abashaka kugaragaza ko nyine Leta (ya Mozambique) itagifite ubushobozi ariko twe ntabwo ibyo bitureba.”
Brig. Gen Ronald Rwivanga atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo nawe ahakanye ibi birego.
Mu butumwa yashyize kuri X, Yolande Makolo yavuze ko “Nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri gusa mu Ntara ya Cabo Delgado, mu butumwa buhuriweho n’ingabo za Mozambique bwo kurwanya abarwanyi b’abahezanguni biyitirira imyemerere ya Islam bamaze igihe batera ubwoba abaturage b’iyo ntara.”
Imyigaragambyo y’i Maputo yatangiye nyuma y’uko bitangajwe ko Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO, yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, asimbura Felipe Nyusi.
Venancio Mondlane watsinzwe amatora yanze kwemera ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta Munyarwanda wari waburira ubuzima muri izi mvururu zakurikiye amatora muri Mozambique, gusa hari abasahuwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!