Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abayobozi n’abakozi bo mu bigo birimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yerekanye ko na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ivangura rikomeye rishingiye ku itangwa ry’ubutabera, aho wasangaga abantu bakora ibyaha bimwe ariko ntibahanwe kimwe.
Ati “Minisiteri y’Ubutabera yitwaga iy’ubucamanza ntiyigeze itanga ubutabera nyabwo. Ntiyubahirije ihame ry’igihugu kigendera ku mategeko, abantu ntibareshyaga imbere y’amategeko kuko bakoraga ibyaha bimwe ntibahanwe kimwe.”
Yerekanye ko Itegeko Nshinga rya mbere ryashyizweho mu Ugushyingo 1996 mu irangashingiro ryaryo ryagaragazaga ko Repubulika y’u Rwanda ikomeza ibohorwa ry’abaturage ku ngoyi y’ubuhake bwa gitutsi na gikolonize.
Ingingo ya 54 ihamya ivangura rishingiye ku gitsina aho yagaragazaga ko nta mugore wakwemererwa kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu kuko yagiraga iti “Umuturage wese w’igitsina gabo watorewe kuba umujyanama wa komini, wujuje nibura imyaka 35 kandi utarengeje 60 ashobora kwiyamamariza kubaho Perezida wa Repubulika.”
Bizimana yakomeje ati “Ntabwo umugore, umukobwa bashoboraga kwiyamamaza, Itegeko Nshinga ryarabibuzaga.”
Minisitiri Bizimana kandi yagaragaje ko bitewe n’uko nta mbaraga Leta yahaga ubutabera byatumye ivanaho Minisiteri y’Ubucamanza igihe cy’imyaka umunani guhera mu 1965 kugeza muri Kanama 1973 ishyirwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ibyo byatumye ababaye abaminisitiri ba Minisiteri y’Ubucamanza mu bihe bitandukanye baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Matayo Ngirumpatse, Agnes Ntamabyariro, Mbonampeka Stansilas, na Theoneste Mujyanama.
Dr. Bizimana Jean Damascene yanenze uruhare rw’abari abayobozi mu nzego zitandukanye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1995.
Yifashishije urubanza rwa Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe rugaragaza uruhare rwa Guverinoma mu gushishikariza abaturage gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza Interahamwe ibikorwa by’ubwicanyi, gushyiraho amabwiriza ya gisirikare ku rubyiruko rwo muri MRND na CDR, gutanga amasasu ku Nterahamwe, kuzinjiza mu gisirikare ndetse no kuzenguruka muri za Perefegitura bashishikariza abayobozi bazo n’abaturage kwica Abatutsi.
Abato yabasabiye kutagirwa imbata n’amateka mabi
Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko hari abantu babaye mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo batinya kuyavuga n’abahitamo guceceka ugasanga biraharirwa abari abana ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko bitari bikwiye kumera bityo, ahubwo Abanyarwanda bose bari bakwiye kumva ko amateka y’igihugu ari ay’u Rwanda kandi bakwiye kugira uruhare mu bashaka kuyagoreka.
Yasabye ko abakigisha amateka mu buryo budakwiye bakwiye kubihagarika aho guharanira ko abato bagirwa imbata z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Ati “Ntidukwiye natwe kugira abana b’u Rwanda imbata z’aya mateka mabi twanyuzemo. Nituyavuge, twibahisha ukuri, twibabeshya kuko muri bo usanga hari ababyeyi babeshya na Jenoside yarabahamye bagakomeza kumva ko abo babyeyi babo barenganye. Umurage turimo kuraga abana si wo Inkotanyi zaharaniye. Uyu mwanya wo Kwibuka utuganishe kuri iryo somo, uko tugomba kwitwara n’uko tugomba kubikosora.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!