00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mucuruzi ukwiye kujyanwa mu nzererezi kubera EBM- ACP Rutikanga

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 November 2024 saa 02:15
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko mu bantu bakwiye kujyanwa mu bigo by’inzererezi hatarimo umucuruzi utatanze inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga EBM kubera ko ikibazo cyo kudatanga EBM gifite uburyo gikurikiranwa.

Yabigarutseho ku wa 02 Ugushyingo 2024 mu nama yahuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni inama yibanze ku kunoza imikoranire hagati y’abanyamakuru n’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo.

Hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’abantu bafatwa bakajyanwa mu bigo by’inzererezi ariko mu by’ukuri batakabaye bitwa inzererezi.

Abanyamakuru batanze ingero z’aho umuturage n’umuyobozi bagirana ikibazo, umuyobozi mu kumwihimuraho akamwohereza mu kigo cy’inzererezi, hakaba n’abacuruzi bafatwa bakajyanwa mu bigo by’inzererezi bazira ko batahaye abakiliya inyemezabwishyu ya EBM.

ACP Rutikanga yavuze ko abantu Polisi ijyana mu bigo by’inzererezi ari abakeneye kugororwa no kugirwa inama.

Ati “Biriya bigo ibyinshi ni transit (ibinyurwamo by’igihe gito). Harimo abajya i Gitagata, harimo abajya Iwawa harimo n’abo turekura bakagaruka. Abajya hariya ni ba bandi bakeneye kugororwa n’abakeneye kugirwa inama n’abo dukeneye ko urwo ruhererekane rw’abo turufata”.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ku muntu usanzwe acuruza neza ikibazo cyo kudatanga EBM gifite uburyo gikemuka atajyanywe mu bigo by’inzererezi rimwe na rimwe bidasabye kujya no mu nkiko.

Ati “Niba hari umucuruzi uri muri ibyo bigo kubera EBM muze kumumbwira uwo turamufasha. Ibibazo by’abacuruzi, umuntu ufite aho abarizwa usanzwe afite ibyangombwa, acuruza neza, ikibazo cya EBM gifite uburyo gikemuka rimwe na rimwe bitarinze kujya no mu nkiko”.

Umucuruzi utatanze inyemezabwishyu ya EBM aba yanyereje umusoro ku nyongeragaciro TVA, ubusanzwe utangwa n’umuguzi wa nyuma. Umucuruzi ufashwe adatanga inyemezabuguzi ya EBM, itegeko riteganya ko ahanishwa amande ya 200.000Frw, habaho insubiracyaha aya mande akikuba inshuro ebyiri.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Rutikanga avuga ko umucuruzi utatanze inyemezabwishyu ya EBM atari mu bakwiye kujyanwa mu kigo cy'inzererezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .