Nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri-RURA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2020 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri gare nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, isaba abagenzi gutega imodoka hakiri kare.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yanzura ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro aho kuba saa tatu kugera saa kumi n’imwe z’igitondo nk’uko byari bimeze.

Mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, RURA yibukije abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ko bakwiye gutega imodoka hakiri kare, kuko ‘nta modoka yemerewe gutwara abagenzi bava muri gare nyuma ya 18:00’.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko icyemezo cyo gusaba abantu kuba bageze mu rugo saa moya z’ijoro kigamije kugabanya ko abantu bakomeza guhura cyane kuko byagaragaye ko abantu bamaze kwirara.

Ati “Turasaba ko mu gihe akazi karangiye bataha mu ngo batabanjije kugira ahandi banyura ngo bajye nanone mu bundi busabane buganisha ku kugura ari benshi. Niba abantu dusaba ko saa moya baba bageze iwabo, ni ukugira ngo ave mu kazi ahitira mu rugo”.

Inama y’abaminisitiri yemeje kandi ko ingendo mu modoka rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zibujijwe, gusa ingendo mu modoka bwite (private transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zizakomeza ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko nk’abatuye mu ntara hafi ya Kigali bayikoreramo, bikomeza kuganirwago kugira ngo harebwe uko bakomeza imirimo yabo.

Ati “Turabizi ko hari abantu bashobora kuba bakenera kuba bakorera no mu Mujyi wa Kigali, ikitemewe ni ugukoresha ibinyabiziga rusange ariko nabyo turakomeza kubiganiraho turebe uburyo byahabwa umurongo”.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.

Abagenzi barasabwa kujya gutega imodoka hakiri kare kugira ngo bubahirize ko saa moya zigera bari mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .