Mbere y’uko iyi Siporo rusange iba Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri Twitter wari waraye ushyize hanze amabwiriza mashya agomba kuyigenga. Muri aya mabwiriza hari harimo ko Umubare w’Abakorerabushake bakurikirana ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa bazaba bari muri buri metero 200.
Hari harimo kandi ko hagombwa gushyirwa mu muhanda imodoka itanga ubutumwa bwibutsa abantu guhana intera no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira Covid-19.
Aya mabwiriza kandi yahagaritse kuba abantu bagenda baririmba kuko biri mu bituma “Ibikundi” byikora, ntibahane intera. Anategeka abakora iyi siporo bagenda gake gake kwambara agapfukamunwa.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali abitabiriye iyi siporo bayikoraga bubahiriza aya mabwiriza mashya. Aho wasangaga nta bikundi birangwa mu muhanda ndetse n’abakorerabushake bashyizwe ahantu hose kugira ngo bagenzure uko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Muri Werurwe ubwo Leta yafataga gahunda yo guhagarika ibikorwa bitandukanye, Siporo ya Car Free Day ni imwe mu byahagaritswe, gusa muri Nzeri iza kongera gukomorerwa.
Kuva iki gihe iyi siporo yatangiye kuzamo impinduka ugereranyije nuko yajyaga ikorwa imbere, Abayitabira batangira gusabwa kuza bitwaje udupfukamunwa n’umuti usukura intoki kandi bakayikora bahanye intera.
Ibikorwa byo guhurira mu mbuga y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro hagakorwa imyitozo ngororamubiri no gupima indwara zitandura nabyo byarahagaritswe.
Kugeza ubu kandi iyi siporo yakomorewe mu Mujyi wa Kigali gusa, mu gihe mbere yaberaga no mu zindi ntara zitandukanye.
Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.
Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Paul Kagame aza gusaba ko yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu by’ukwezi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!