Ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye kuri uyu wa Kabiri, bigaragaza ko Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba-républicains ari we watsinze amatora, ahigitse Kamala Harris wo mu ishyaka ry’aba-democrates.
Intsinzi ya Trump yashimishije benshi cyane cyane muri Afurika, kubera igitutu no kwivanga mu miyoborere ya Afurika bikunze kuranga icyo gihugu.
Ubwo yiyamamazaga, Trump yakunze kugaragaza ko adashyigikiye uburyo igihugu cye kivanga muri politiki z’abandi kandi nacyo abaturage bacyo bafite ibibazo bikwiriye gukemurwa.
Mu butumwa Tito Rutaremara yanyujije kuri X, yavuze ko uburyo amatora ya Amerika akorwa nta demokarasi irimo, ariyo mpamvu utowe wese aba afite ingufu zimuri inyuma zimugenzura.
Ati “Buriya Abraham Lincoln yarabeshye ngo demokarasi muri Amerika ni iy’abaturage ; igakorwa n’abaturage igakorerwa abaturage. Ahubwo muri Amerika ; demokarasi ni iy’abakire, ni iy’amasendika akize, igahabwa umurongo na maneko za Amerika.”
Rutaremara yavuze ko yaba ishyaka rya Trump cyangwa irya Kamala Harris, intego yabo ari imwe nubwo mu mvugo basa nk’abatandukanye.
Ati “Bose intego yabo ni ukurwanira ko Amerika itegeka isi yose ikavuga ururimi rw’Amerika, igatekereza nka Amerika, igakurikira politike n’intekerezo za Amerika, ikayoborwa na Amerika, ikaririmba Amerika, umuco n’ibitekerezo by’isi bikaba ibya Amerika.”
Tito Rutaremara yavuze ko ibihugu byose ku isi imbere ya Amerika biri mu byiciro bishingiye ku kamaro bifitiye icyo gihugu.
1) AMATORA YA AMERIKA
Buriya Abraham Lincoln yarabeshye ngo democracy muri Amerika ni iy’abaturage ; igakorwa n’abaturage igakorerwa abaturage.
Ahubwo muri Amerika ; democracy niya abakire , niya amasendika akize, igahabwa umurongo na maneko z’Amerika. pic.twitter.com/qNv8oJhXqV
— Tito Rutaremara (@titorutaremara4) November 6, 2024
Hari urwego rwa mbere rwegereye Amerika yarwise ‘abagaragu b’inshuti cyane’ barimo ibihugu nk’u Bwongereza na Israel. Urwego rwa kabiri ni abagaragu b’ibyegera bagizwe n’ibindi bihugu byo mu Burayi, u Buyapani, Australia, New Zealand.
Urwego rwa gatatu Rutaremara yarwise ‘abagaragu b’abatahira’ barimo; Brésil, Mexique, Indonesia, u Buhinde na Arabie Saoudite.
Afurika n’ibihugu byo muri Aziya ukuyemo u Bushinwa ndetse na Amerika y’Amajyepfo, yagaragaje ko Amerika ibifata nka rubanda rwa giseseka.
Ati “Aba bagaragu bose Amerika ibategekesha ibintu byinshi ariko hari ibintu binini; kimwe ni imbunda. Nicyo gituma Amerika ifite ibirindiro byinshi by’ingabo birenze 700 biri ku isi yose. Ikindi bategekesha ni idolari. Abanyamerika birirwa bakora idolari isi yose ikarikoresha bo bigaramiye.”
Yavuze ko kuba Kamala Harris yatsinda amatora cyangwa Donald Trump ari “bya bindi abanyakole bavuga ngo ‘Nta Kamali nta Kigeli bona ( bose ) ni Abanyarwanda”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!