Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025 ubwo hatangizwaga iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabimburiwe no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali. Wayobowe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame banacanye urumuri rw’icyizere.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro kigaragaza uruhare rw’u Bubiligi mu mateka y’ivangura mu Rwanda, yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashimangiye ko mu myaka 109, nta gihugu na kimwe ku Isi, cyashotoye ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa igakorwa amahanga abireba. Isuzuma ry’amateka ngiye kunyuramo mu ncamake rirerekana ko nta gihugu na kimwe ku Isi, kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda kuva bwarukoloniza.”
Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubaye mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wahagaze biturutse ku kuba iki gihugu gishinja u Rwanda uruhare mu ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse bukaba bukomeje kurusabira ibihano.
Ni ibirego byaje bisanga indi myitwarire igayitse y’u Bubiligi irimo kwanga Ambasaderi w’u Rwanda, guhishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi byose byatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko iyi myitwarire y’u Bubiligi atari iya none.
Ati “Byatangiye mu 1916 u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza bumvikana kugabanya imbibi z’u Rwanda rwari rwaraguwe n’Abami Ruganzu II Ndori hagati ya 1600 na 1623 na Kigeli Nyamuheshera hagati ya 1648 na 1692, bageze u Rwanda muri Teritwari za Masisi na Rutshuru n’ahandi.”
Yakomeje avuga ko “Hakurikiyeho amategeko akakaye arimo iryo ku wa 21 Werurwe 1917 ryashyizeho ibihano by’ikiboko n’iryo ku wa 26 Nyakanga mu 1925 ryambuye u Rwanda ubusugire bwarwo n’irindi ryo ku wa 11 Mutarama mu 1926 ryemeje ko u Rwanda ruzagengwa n’amategeko ya Congo yashyirwagaho n’u Bubiligi.”
Aya mategeko Minisitiri Bizimana yagarutsweho, yateye u Rwanda akarengane anacamo ibice Abanyarwanda.
Mu 1924 na 1946 u Bubiligi bwagiranye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye yateganyaga kugeza u Rwanda ku ngingo eshatu zikurikira: Ubwisanzure bwa politike, ubukungu n’imibereho myiza n’iterambere ry’uburezi, kwigenera ibikwiriye Abanyarwanda bakayobora igihugu cyabo ubwabo, kubahiriza uburenganzira bwa muntu nta vangura rushingiye ku bwoko, igitsina cyangwa idini.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ikibabaje ari uko u Bubiligi butigeze bwubahiriza izi ngingo, ahubwo bwavanguye Abanyarwanda, bugatangira no kwica Abami barwo.
Ati “Ntibyakozwe, ahubwo u Bubiligi bwinjije irondabwoko mu Banyarwanda nk’iryari iwabo hagati y’Abafurama n’aba-Walloons, hatangizwa impinduramatwara hagati ya 1926 na 1932 yayobowe n’Ababiligi. Umwami Musinga yarabirwanyije bamucira muri Congo, tariki 12 Ugushyingo 1931 bimika umwana we, Rudahigwa nyuma y’iminsi ine.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo Rudahigwa abashe kumvikana n’Ababiligi yemeye kubatizwa, ariko nabwo birangira batanyuzwe.
Ati “Rudahigwa yahisemo kutarwanya abazungu, arabatizwa mu 1943, anegurira u Rwanda Kirisitu Umwami mu 1946, Papa Pio XVI byaramushimishije amugenera impeta ayambikwa tariki 20 Mata 1947. Byatumye Ababiligi bamworohera, afata ibyemezo bica akarengane ariko aharanira ubwigenge bw’igihugu birabarakaza.”
Ababiligi biyemeje gusimbuza Rudahigwa birangira bafashe icyemezo kibi cyo kumwica, atanga muri Nyakanga 1959.
Bizimana ati “Nta kindi gihugu cya Afurika abakoloni biciye Abami babiri, umubyeyi n’umwana we ku maherere.”
Nyuma yo kwica Rudahigwa, u Bubiligi bwakurikijeho gushyira ku butegetsi ishyaka rya Paremehutu ryubakiye ku irondabwoko.
Iri shyaka ryatangaje imirongo migari ine yigishaga ko igihugu ari icy’Abahutu, kwica Abatutsi bigirwa gahunda ya Leta yubakiye kuri iyo politike.
Mu Ugushyingo 1959, Ababiligi bategetse kwimura Abatutsi ku gahato mu bice bimwe by’igihugu, bajyanwa mu Bugesera, umwaka wa 1961 urangira hagejejwe abarenga ibihumbi 13. Bahagiriye ubuzima bubi, basaba gusubizwa iwabo ariko u Bubiligi burabyanga.
Minisitiri Bizimana ati “Tariki 17 Ugushyingo mu 1959, Colonel Guy Logiest abigiriwemo inama na Musenyeri Perraudin, yatumije Abayobozi abasaba kwirukana abakozi b’Abatutsi mu mirimo, akabasimbuza ab’Abahutu, akabishyira mu itangazo yandikiye abaturage.”
Ishyaka rya UNAR ryaharaniraga ubwigenge ryarabirwanyije barihimbira ko ari iry’Abatutsi, bararirwanya, nyamara iri shyaka ryari ririmo Abanyarwanda bose.
Tariki 23 Kamena 1961, u Bubiligi bwashyizeho itegeko ribi rifungura abantu 2000 bakoze ubwicanyi hagati ya 1959 na 1961, buvuga ko “abazafungurwa ari abakoze ibyaha byo kwica no gutwika abantu bagahira mu nzu, kwica umuntu buhoro buhoro cyangwa kumukomeretsa, gutegeka gusahura cyangwa kwica.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko “Inyandiko mvugo y’Ababiligi yavugaga ko Ingabo z’igihugu zizaba zigizwe n’Abahutu gusa, ntidushaka kwitwaza kutabogama cyangwa demokarasi ngo twinjizemo Umututsi n’umwe, Abatutsi bazajya bashaka kwinjiramo tuzajya twemeza ko badashoboye. Nubwo iyi mikorere irimo akarengane ntidushaka kuvanga ihene n’ishu ngo twinjize mu ngabo zacu abantu bazaduteza ikibazo.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko iri vangura ry’Ababiligi ariryo ryaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse rigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko u Bubiligi bwagize uruhare mu guhishira abayikoze no kutagira icyo bukora ku bayipfobya.
Ati “Kuva muri Nyakanga mu 1994 kugeza ubu, u Bubiligi ni cyo gihugu cy’i Burayi gikorerwamo ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka yayo nta nkurikizi, nyamara ntawe ushobora gutinyuka kugoreka Jenoside yakorewe Abayahudi ngo bimugwe amahoro kandi Jenoside ari zimwe mu rwego rw’amategeko ku buryo n’ibyaha byo kuzipfobya byakagombye gufatwa kimwe.”
Yakomeje avuga ko ‘Ubu inyandiko zifashishwa n’amahanga mu guharabika u Rwanda zitegurwa n’abiyita impuguke b’Ababiligi zibeshya ko zizi u Rwanda, ni zo zagize uruhare mu kwangiza amahirwe y’u Rwanda.”









Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!